Barasaba ubuyobozi guhagurukira ababagira mu ishyamba

Abatuye umujyi wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza barasaba ubuyobozi guhagurukira abantu babagira amatungo mu ishyamba basize ibagiro ryemewe.

Uwo murenge usanzwe ufite ibagiro ariko hari abatajya kuribagiramo amatungo bakabagira mu gashyamba kari hepfo gato y’isoko rya Kabarondo, nk’uko umwe mu baturage witwa Mukunzi Martin abivuga.

Hari abanga kubagira mu ibagiro, bakabagira amatungo muri iri shyamba.
Hari abanga kubagira mu ibagiro, bakabagira amatungo muri iri shyamba.

Agira ati “Nsanzwe mbabona babagira muri izi nturusu no haruguru y’akayira. Uba usanga bahasize amakoma babagiyeho. Bararonga bakazijyana kuzicuruza.

Kuba inyama zabagiwe muri ako gashyamba zihita zijyanwa aho zicururizwa, bamwe bavuga ko ari ikibazo giteye inkeke kuko isuku y’aho ziba zabagiwe itizewe.

Kalisa Celestin avuga ko rimwe na rimwe umuturage ugeze kuri ako gashyamba yakubwe ngo arahihagarika, ari na ho bahera basaba ubuyobozi bw’umurenge gukurikirana kugira ngo abashaka kubaga bose bajye babagira mu ibagiro ahabigenewe.

Iri ni ryo bagiro ry'Umurenge wa Kabarondo ariko riri kure y'umujyi, bigatuma abatajya kuribagiramo.
Iri ni ryo bagiro ry’Umurenge wa Kabarondo ariko riri kure y’umujyi, bigatuma abatajya kuribagiramo.

Ati “Biratubangamiye rwose ntabwo ari isuku. Ababagira aha bakwiye kujya babagira mu ibagiro, ntabwo dushaka uburwayi, turashaka ibintu bifite isuku.”

Ababazi bo muri soko rya Kabarondo bose bahakana ko haba hari ujya abagira ahatarabugenewe.

Cyakora hari abatashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko n’uwabikora yabiterwa n’uko ibagiro ryubatswe kure, kuko riri ku ntera y’ibilometero nka bitatu uvuye mu mujyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred, avuga ko ikibazo cy’abantu babagira muri ako gashyamba kigiye guhagurukirwa kuko babikora baciye mu rihumye ubuyobozi na koperative y’ababaga.

Avuga ko bagiye kujya bagenzura buri munsi w’isoko bareba ko ababaga bose babagiye ahabigenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka