Baranenga imikorere y’umuyobozi w’Akagari kabo

Abatuye Umurenge wa Kitabi, Akagari ka Uwingugu, baranenga imikorere y’umuyobozi w’Akagari bitewe n’uko nta serivisi bakibona batabanje gutanga ruswa.

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Uwingugu, ntibibona muri gahunda za leta bitewe n’uko nta burenganzira bahabwa bwo kuzitabira, bigatuma badatera imbere.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe ashima abaturage ko bagaragaza ibitagenda neza bigashakirwa umuti
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ashima abaturage ko bagaragaza ibitagenda neza bigashakirwa umuti

Justin Munyaneza, ni umuturage wo muri aka kagari ka Uwingugu, Umudugudu wa Gisarenda yatangaje ko nta serivisi bakibona badatanze amafaranga.

Yagize ati “Twasubiye inyuma muri gahunda ya Girinka ntitwibonamo, nta ruhare tugiramo ni ukuvuga ngo, hano ku Uwingugu nta kibazo cyaho gikemurwa udatanze ifaranga rya ruswa ntabwo ushobora gukemurirwa ikibazo.”

Emmanuel Hakorimana ni umuturage wo muri aka kagari nawe atangaza ko serivisi zo ku kagari zisigaye zitangirwa mu tubari.

Yagize ati “Iyo turebye imikorere yo ku kagari dusanga yarapfuye, kuko nta serivisi zikihaba, usanga zitangirwa mu kabari nabwo kugira ngo bagusinyire ukabanza gutanga amafaranga birazwi ku uwingugu kasha ni ibihumbi 2 iyo ari ibintu byoroshye.”

Gahunda za leta zigamije guteza imbere abaturage zikaba zarashyizweho ibiciro nk’uko Emmanuel akomeza abivuga,

Agira ati “Abaturage bagombaga gutuzwa ku mudugudu basabwaga ibihumbi 40 cyangwa 30, ntawujya muri gahunda ya VUP adatanze amafaranga ibihumbi 10, byabaye ubucuruzi.”

Nyuma yo gusanga abaturage barimo barengana, bamwe bafashe iyambere mu kubishyikiriza njyanama y’akagari ka Uwingugu ariko bakaba badafite umutekano gusa Gitifu w’akagari ka Uwingugu Marie Chantal Vuguziga, ahakana yivuye inyuma ibyo abaturage bamushinja.

Agira ati “Abaturage bazana ibibazo ni uko ukemura ibibazo atakwishimira umwanzuro ugasanga agize inzika ko ikibazo cye kitakemutse, abavuga ko mbasaba amafaranga barabeshya kuko dusaba amafaranga afitiwe gitansi.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe Philibert Mugisha yemeza ko Chantal hari byinshi yarezwe arimo akurikiranwa.

Yagize ati “Twumvise ibibazo bimuvugwaho turimo turamukurikirana kandi hari ibyemezo tuzafata nk’ubuyobozi, n’ibyo tudashoboye tumushyikirize ubugenzacyaha.”

Ubuyobozi bukaba bushima abaturage, ubwisanzure bamaze kugira bwo kugaragaza ibitagenda neza bigashakirwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka