Banki y’abaturage igiye kujya inyuzwamo icya cumi n’amaturo bitangwa n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi
Banki y’Abaturage (BPR Atlasmara) yatangije ubufatanye n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, aho abayoboke b’iryo torero bose bazajya batanga amaturo na kimwe mu icumi(1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay.
Ubuyobozi bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi(SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y’Abaturage bakoze inama kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w’umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo na 1/10 afashe ku mafaranga.
Umuntu wese ufite telefone zigezweho(smart phone) azajya ashyiramo(download) ikoranabuhanga(App) rya Mo-Pay, arifungure rimwereke uburyo yakura amafaranga ye kuri konti yo muri banki cyangwa kuri Mobile Money, agahita atanga ituro n’icya cumi kuri konti y’urusengero rwe rw’Abadivantisti.
Hari n’uburyo budakenera internet (bwitwa USSD) buzakoreshwa n’umuntu ufite telefone iyo ari yo yose (yaba igezweho cyangwa isanzwe), agakanda *517#, maze akagenda akurikiza ibyo asabwa.
Buri rusengero rw’Abadivantisiti mu Rwanda rusabwa kugira konti muri Banki y’Abaturage, ndetse no kwigisha cyangwa kugaragariza abayoboke baza ku rusengeramo uburyo bazajya batanga amaturo, byose kandi bikaba bikorwa nta kiguzi gisabwe cyo guhererekanya amafaranga.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki y’Abaturage, Xavier Mugisha Shema, avuga ko ubu buryo bwo gutura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ari ugushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imyishyurire irinda umuntu gukora ku mafaranga.
Yagize aAti "Nizeye ko iki gikorwa kizagirira akamaro Abaturarwanda ndetse byaba na ngombwa tukazakijyana no mu yandi matorero, mu rwego rwo gukorana na Leta gahunda yitwa ’Cashless".
Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, Pasiteri Byilingiro Hesron avuga ko isi cyangwa igihugu by’umwihariko, bidashobora gutera imbere ngo itorero ribe ari ryo risigara inyuma.
Ati "Mu Rwanda twabonye y’uko ibyo bikwiriye gukorwa n’ubwo bitari byakwira mu yandi matorero ariko ntabwo twategereza, ntaho ndigera mbona muri Bibiliya havuga ngo ntimukagire amajyambere".
Pasiteri Byilingiro avuga ko gutura hifashishijwe ikoranabuhanga byiswe ’Church Financial Management System(CFMS) bizatuma ubuyobozi bw’Abadivantisiti bushobora kwakira za raporo z’amafaranga yinjiye mu buryo bwihuse kandi bworoshye.
Ashyigikiye imikorere y’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, aho yizeza ko rizagera no mu bindi birenze gutura, nko mu bijyanye no guhaha no kwishyurana hagati y’umuntu n’undi.
Umuyobozi w’Abadivantisiti mu Rwanda abajijwe ku bitiranya iby’iri koranabuhanga n’ibyo Bibiliya ivuga ku mubare 666 w’inyamaswa-muntu itazemerera abantu kugura cyangwa kurangura keretse babanje kuramya Satani, yavuze ko ababihuza n’ikoranabuhanga ryo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, ngo ari abavuga ibyo bishakiye bikwiye gusesengurwa niba ari ukuri cyangwa atari ukuri.
Pasiteri Byilingiro avuga ko mu Rwanda habarurirwa abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti barenga miliyoni imwe, n’insengero zabo zirenga 8,500.
Ibitekerezo ( 20 )
Ohereza igitekerezo
|
Muraho?none se amaturo najya muri banki abadiyakoni bazabika iki?ubwo se bazagoboka abakene bate?
N’ubundi amafaranga ijyanye n’amaturo ndetse na kimwe mu icumi mu iri torero akireshwa yabanjye guca kuri banque!! Igihindutse gusa ni ukuyashyira ho bikozwe n’umwizera!!!
Iyi gahunda ninziza cyane ntabwo ibuza abadiyakoni gukora inshingano zabo cyane ko zitagarukira mu kwakira amafaranga!
Ikindi wasobaukirwa ni uko kuba amaturo atanzwe muri buriya buryo bitabuza abayatuye kuba bayakiresha nkuko byari bisanzwe!
Ariko amadini akwiriye kugira umuco wo gufasha abayasengeramo bakennye cyane kuruta kubaka n’utwo babashije kuronka.
Gusa uzajya abigiramo kudatekereza azajya atanga na duke yabonye ubundi arare yipfumbase imbavu abonyita abakozi b’Imana bari kubimena.
Bibliliya isobanura neza uburyo bwo gufasha abakene. Hari kimwe mu icumi ya mbere (Kubara 18:21) na kimwe my icumi ya Kabiri(Gutegeka kwa kabiri14:23,29; 16: 11-14), yo gufasha abakene.
Biragaragara ko Itorero ririmo kureba kure kuko rigomba kujyana n’igihe ntaho bihuriye na Satani.
Biragaragara ko Itorero ririmo kureba kure kuko rigomba kugendana n’igihe ntaho bihuriye n’imikorere ya Satani.