Banki y’abaturage igiye kujya inyuzwamo icya cumi n’amaturo bitangwa n’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi

Banki y’Abaturage (BPR Atlasmara) yatangije ubufatanye n’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, aho abayoboke b’iryo torero bose bazajya batanga amaturo na kimwe mu icumi(1/10) babinyujije mu ikoranabuhanga rya Mo-Pay.

Pasiteri Byilingiro Hesron, umuyobozi w'Itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi mu Rwanda
Pasiteri Byilingiro Hesron, umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi(SDA) mu Rwanda hamwe na Banki y’Abaturage bakoze inama kuri uyu wa Kane tariki 15 Ukwakira 2020, bemeranywa ko nta mudivantisiti w’umunsi wa karindwi uzongera gutanga amaturo na 1/10 afashe ku mafaranga.

Umuntu wese ufite telefone zigezweho(smart phone) azajya ashyiramo(download) ikoranabuhanga(App) rya Mo-Pay, arifungure rimwereke uburyo yakura amafaranga ye kuri konti yo muri banki cyangwa kuri Mobile Money, agahita atanga ituro n’icya cumi kuri konti y’urusengero rwe rw’Abadivantisti.

Hari n’uburyo budakenera internet (bwitwa USSD) buzakoreshwa n’umuntu ufite telefone iyo ari yo yose (yaba igezweho cyangwa isanzwe), agakanda *517#, maze akagenda akurikiza ibyo asabwa.

Buri rusengero rw’Abadivantisiti mu Rwanda rusabwa kugira konti muri Banki y’Abaturage, ndetse no kwigisha cyangwa kugaragariza abayoboke baza ku rusengeramo uburyo bazajya batanga amaturo, byose kandi bikaba bikorwa nta kiguzi gisabwe cyo guhererekanya amafaranga.

Umuyobozi wa BPR, Maurice K Toroitich, avuga ko bagize amahirwe kubona Abadivantisiti bose bazajya banyuza amafaranga muri iyo Banki
Umuyobozi wa BPR, Maurice K Toroitich, avuga ko bagize amahirwe kubona Abadivantisiti bose bazajya banyuza amafaranga muri iyo Banki

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Banki y’Abaturage, Xavier Mugisha Shema, avuga ko ubu buryo bwo gutura hakoreshejwe ikoranabuhanga, ari ugushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere imyishyurire irinda umuntu gukora ku mafaranga.

Yagize aAti "Nizeye ko iki gikorwa kizagirira akamaro Abaturarwanda ndetse byaba na ngombwa tukazakijyana no mu yandi matorero, mu rwego rwo gukorana na Leta gahunda yitwa ’Cashless".

Umuyobozi w'Ubucuruzi muri BPR Atlasmara, Xavier Mugisha Shema
Umuyobozi w’Ubucuruzi muri BPR Atlasmara, Xavier Mugisha Shema

Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti mu Rwanda, Pasiteri Byilingiro Hesron avuga ko isi cyangwa igihugu by’umwihariko, bidashobora gutera imbere ngo itorero ribe ari ryo risigara inyuma.

Ati "Mu Rwanda twabonye y’uko ibyo bikwiriye gukorwa n’ubwo bitari byakwira mu yandi matorero ariko ntabwo twategereza, ntaho ndigera mbona muri Bibiliya havuga ngo ntimukagire amajyambere".

Pasiteri Hesron Bylingiro aganira n'abanyamakuru
Pasiteri Hesron Bylingiro aganira n’abanyamakuru

Pasiteri Byilingiro avuga ko gutura hifashishijwe ikoranabuhanga byiswe ’Church Financial Management System(CFMS) bizatuma ubuyobozi bw’Abadivantisiti bushobora kwakira za raporo z’amafaranga yinjiye mu buryo bwihuse kandi bworoshye.

Ashyigikiye imikorere y’ikoranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, aho yizeza ko rizagera no mu bindi birenze gutura, nko mu bijyanye no guhaha no kwishyurana hagati y’umuntu n’undi.

Umuyobozi w’Abadivantisiti mu Rwanda abajijwe ku bitiranya iby’iri koranabuhanga n’ibyo Bibiliya ivuga ku mubare 666 w’inyamaswa-muntu itazemerera abantu kugura cyangwa kurangura keretse babanje kuramya Satani, yavuze ko ababihuza n’ikoranabuhanga ryo kwishyurana no guhererekanya amafaranga, ngo ari abavuga ibyo bishakiye bikwiye gusesengurwa niba ari ukuri cyangwa atari ukuri.

Pasiteri Byilingiro avuga ko mu Rwanda habarurirwa abayoboke b’Itorero ry’Abadivantisiti barenga miliyoni imwe, n’insengero zabo zirenga 8,500.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z'itorero ry'Abadivantisiti b'Umunsi wa karindwi n'abakozi ba BPR mu isengesho mbere yo gutangira inama
Abayobozi mu nzego zitandukanye z’itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi n’abakozi ba BPR mu isengesho mbere yo gutangira inama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 20 )

Mwiriwe iyi gahunda ni nziza pe izajya itworohereza mu buryo bwo gutanga icyacumi gusa busobanurirwe abantu naho ababyumvise turabyishimiye kbs.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2023  →  Musubize

None se ubwo abakene bazagobokwa bate ni umara kugera muri konti.

Nk’uko Bibiliya itubwiriza iby’icyacumi
Gutegeka Kwa kabiri 26:12
Ibyakozwe n’intumwa 6

Valens yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

ark rwose ntarugero fatizo rushyirwaho kubyo umuntu atanga buri wese atanga uko yifite . mbona ntamuntu wakeneshwa no gutura kuko ntawutegekwa amaturo agomba gutanga kandi ni cyacumi ni percentage izwi kwisi hose

ismael yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

icyo abantu bita iterambere,mu maso y’Imana gihishe byinshi bigambiriye kuvuguruza gahunda yashyizeho ariyo terambere ry’itorero ryayo,iyo gahunda nyobozi yashyizweho n’Imana ku itorero ryayo ikuweho igasimbuzwa inyiganano ifatiye ku bikorwa mw’isi icyo gihe itorero ribikoze riba ryitandukanije n’umutwe waryo ariwe Kristo rigasigara rigendera mu buyobozi bwigenga bwa muntu.uko kwigomeka byitwa ubuhakanyi bisobanuye ko Imana itakibafitemo ijambo ikabareka.gahunda y’umutungo w’itorero ni Kristo ubwe wayitanze yerekana nuburyo ukoreshwa ariyo mpamvu hashyizweho abadiyakoni(distributeurs)ibyakozwe n’intumwa 6:1-,abo badiyakoni nibo bakira umutungo bakawugabanya abakene bakurikije uko buri wese akennye ikindi gice cyawo kikabwiriza ubutumwa,ibikorwa ubu rero n’ubucuruzi bugendereye kwikungahaza kandi sicyo itorero ryatumwe.

erneste yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Bibiliya yasobanuye neza uburyo bwo gufasha abakene. Hari kimwe mu icumi ya mbere(Kbara 18:21)na kimwe my icumi ya kabiri(Gutegeka kwa kabiri 14:23,29; 16:11-14) yo gufasha abakene.

Hagumakwiha yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Nkunda management y’itorero ry’Abadiventisiti. Imana ikomeze kubana naryo mu nshingano rifite yo kwamamaza ubutumwa bwiza. Ikindi Ni uko bafite ibikorwa by’iterambere nk’amashuri n’amavuriro meza.

Budari yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza nibyiza KO itotero rigira iterambere gusa ndatekereza yuko byakoranwa ubushishozi kandi hagatangwa nubusobanuro bwimbitse kugirango abizera babisobanukirwe neza

Ntawigira yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Muraho,
Kunyuza amafranga kuri Compte ya bank si ibintu bishya bije kuko n’ubusanzwe itorero rigira compte muri bank, igihindutse ni uburyo byakorwagamo kuko ubu bigiye kujya bikorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.so abibwira ko rero abakene batazongera gufashwa sibyo, (Ibikorwa by’itorero ntibizahagarara) kuko byose nubundi biterwa na organisation rya buri torero.

Alias yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Biragaragarako iritorero riri kwihutacyane mwiterambererwose ikigaragaracyo nibitaraza uyumusaza azabituzanira mwebwe gusa mwitonde ubundi muzabamureba

Claude yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Twishimiye koroherezwa mu gufatanya ba Kristo kugeza ubutumwa kure. Bizatworohera gutangira igihe amaturo. Nibatebutse dutangire umurimo urangire dutahe.

Papa Neza yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Umukristo mwiza aba agomba no kwirinda. Dushimiye ubuyobozi bwacu uburyo bwadushiriyeho gahunda nziza yo gukomeza kwirinda mumurimo.
Abavuga ko gutanga icyacumi n’amaturo arukubipfusha ubusa bo ntibaramenya ko isi nib’iyuzuye ariby’Uwiteka. Wowe ushaka gusobanukirwa biruseho baza umu divantiste ukwegereye.

NIYITEGEKA Desire yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Muraho mwese nshimishijwe niterambere ryi torero ryaba dventiste bumunsi wa 7 barasobanutse peeee bari smart

Ndayishimiye moise yanditse ku itariki ya: 15-10-2020  →  Musubize

Amadini arya amafaranga y’abantu kubera ko baba batazi Bible.Ese koko Abakristu bakwiye guha abanyamadini Icyacumi?Isezerano rya kera,rigira amategeko menshi yarebaga Abayahudi gusa, atareba Abakristu.Urugero,Imana yasabye Abayahudi "gukebwa",ndetse itegeka ko utazakebwa bazamwica nkuko Intangiriro 17:14 havuga.Ariko Isezerano Rishya,rivuga ko gukebwa atari itegeko (ku Bakristu).Bisome muli Abagalatiya 5:6.Icyacumi nacyo cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu nkuko Kubara 18:24 havuga.Yesu yasabye Abakristu "gukorera Imana ku buntu" nkuko Matayo 10:8 havuga.Abigishwa be tugenderaho,nta n’umwe wasabaga Icyacumi,ahubwo bajyaga mu nzira bose,bakabwiriza ku buntu,bakabifatanya no kwikorera bakitunga.Soma urugero rwa Pawulo muli Ibyakozwe 20:33.Yirirwaga mu nzira abwiriza,akabifatanya no kuboha amahema akayagurisha.Iyo wabahaga amafaranga,barakubwiraga ngo "uragapfana n’ayo mafaranga yawe".Bisome muli Ibyakozwe 8:18-20.UMUKRISTU NYAWE,bisobanura gusa “umuntu wigana Yesu n’Abigishwa be”.

rwanamiza yanditse ku itariki ya: 16-10-2020  →  Musubize

Bibiliya wayisomye nabi.
Uzasome gahunda y’itorero mubika bitandukanye:
 Mbere y’umwuzure
 Mu gihe cyaAbraham(Abisiraheli)
 Itorero ry’intumwa
 Itorero ryasigaye(Abategereje)
Uzasanga bose barahamagariwe gukora umurimo w’Imana batanze:
A) Igihe cyabo
B) Ubutunzi bwabo
C) Imibiri yabo
D) Impano zabo
Zinzi icyo uvuga ngo abantu ntibatange amafaranga ngo bari kuyihera abantu? Gukorera Imana ni ukuhe?
Iyi gahunda jye ndayishimye gusa isobanurirwe abizera kuburyo buhagije kugirango bayumve neza kuko nubundi umutungo w’itorero usanzwe ubikwa kuri Bank.

Clude yanditse ku itariki ya: 19-10-2020  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka