Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa muri Zambia bageze mu Rwanda

Bamwe mu Banyarwanda bahunze ihohoterwa bakorewe mu gihugu cya Zambia, bamaze kugera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 24 Mata 2016.

Umunyamakuru wa Kigali Today, Roger Marc Rutindukanamurego uri i Kanombe ku Kibuga cy’Indege aravuga ko Abanyarwanda bagera kuri 13 bahageze ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’uyu mugoroba, bavugana n’itangazamakuru ahagana saa moya.

Abanyarwanda 13 bamaze kugera ku Kibuga cy'Indege i Kanombe.
Abanyarwanda 13 bamaze kugera ku Kibuga cy’Indege i Kanombe.

Aba Banyarwanda baje bahunga urugomo rumaze iminsi rukorerwa Abanyarwanda muri Zambia.

Mu bageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe harimo umuryango ugizwe n’umugore, umugabo n’umwana, naho abandi ni umuntu ku giti cye.

Aba bahungutse barasenyewe n’imitungo yabo irasahurwa, bahungira kuri Ambasade y’u Rwanda muri Zambia bakaba bari bahamaze iminsi itandatu.

Leta y’u Rwanda yiyemeje gufasha aba Banyarwanda gutaha mu ngo zabo, by’umwihariko umunani bataha muri Kigali naho batanu baha kure, baracumbikirwa na MIDIMAR, ikazabafasha kugera mu miryango yabo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mata 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka