Bahawe amazi bahabwa n’umukoro wo kuyabungabunga

Aborozi bo mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare bashyiriwe amazi mu nzuri, barasabwa kuyabungabunga kugira ngo azarambe yongere n’umukamo.

Mu Kwakira umwaka ushize nibwo hatashywe ku mugaragaro amazi yo mu nzuri mu mirenge itanu igize Akarere ka Nyagatare. Iyo mirenge yagejejwemo amazi ni iyo abaturage cyane aborozi bari bafite ikibazo cy’amazi y’amatungo yabo.

Abaturage ba Rutare muri Rwempasha bamushimiraga ko begerejwe amazi.
Abaturage ba Rutare muri Rwempasha bamushimiraga ko begerejwe amazi.

Nkusi Emmanuel umuyobozi wa koperative y’abakoresha amazi yo mu nzuri muri aka karere, avuga ko aya mazi yagabanije indwara z’amatungo n’ikerererwa ry’abana ku mashuri kuko amazi bayakura hafi.

Agira ati “Tutarabona aya mazi abana bakoraga ingendo bajya gushaka amazi bagakerererwa ishuri ndetse n’amatungo akandurira indwara nyinshi ku mabunga rusange. Ariko ubu inka ntizikirwara n’abana ntibagikerererwa.”

Ngo igihe bakoreshaga bajya gushaka amazi basigaye bagikoramo ibindi bikorwa bibateza imbere.

Minisitiri Musoni James w'ibikorwa remezo niwe watashye amazi yo mu nzuri.
Minisitiri Musoni James w’ibikorwa remezo niwe watashye amazi yo mu nzuri.

Umushinga LISP ukorera muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) niwo watanze inkunga yo kugeza amazi mu nzuri.

Gahongayire Cecile ushinzwe ubukangurambaga asaba abaturage kubungabunga ibikorwa remezo begerejwe, kugira ngo intego ya leta yo kwegereza abaturage amazi igerweho.

Ati “Turifuza ko aborozi n’abaturage muri rusange babona amazi amasaha 24 bityo n’umukamo wiyongere. Bafate neza ibikorwa begerejwe kugira ngo inka zibone amazi umukamo wiyongere.”

Umuyoboro w’amazi yo mu nzuri ureshya na kilometero 287 mu nzuri 623. Gusa ngo inzuri ziziyongera kuko izasigaye hagati atashyizwemo, hari gahunda yo kuyagezamo.

Kompanyi y’abashinwa yakoze uyu muyoboro CGC, iracyafite igihe kingana n’umwaka igenzura inasana ibyangiritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka