Bagiye kwiga uburyo n’iwabo "Gender" yatezwa imbere

Abatepite bo muri Côte d’Ivoire bari mu ruzinduko mu Rwanda bavuga ko bagiye gukorera ubuvugizi n’iwabo abagore bakiyongera mu nzego zifata ibyemezo.

Babivuze nyuma yo gusura Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite na Sena kuri uyu wa gatatu tariki 30 Werurwe 2016.

Abadepite bo muri Cote d'Ivoire bavuga uruzinduko bagize barwigiyemo byinshi ku bijyanye n'ikoreshwa ry'imari y'igihugu no kwimakaza uburinganire.
Abadepite bo muri Cote d’Ivoire bavuga uruzinduko bagize barwigiyemo byinshi ku bijyanye n’ikoreshwa ry’imari y’igihugu no kwimakaza uburinganire.

Nyuma yo basangira ubunararibonye ku mikorere y’Inteko zombi, bibanze ku bijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imali cyane ko zari komisiyo mu bihugu byombi zishinzwe ibijyanye n’ubukungu n’imali.

Hon. Feh Sundé, uyoboye itsinda ry’aba badepite yavuze ko u Rwanda rwateye imbere mu guha umwanya umugore mu nzego zifata ibyemezo, akifuza ko byazakorwa n’iwabo.

Yagize ati “ ku badepite 251 bagize Inteko Ishinga Amategeko mu gihugu cyacu, harimo abagore 24 gusa mu gihe mu Rwanda bagize 65% by’abadepite bose.

Ni ikintu cyiza u Rwanda rwagezeho, tukaba tugiye gukora ubuvugizi mu nzego zose n’ubwo bizatwara igihe kirekire ariko twifuza ko natwe twazabigeraho.”

yakomeje avuga ko yishimiye uru ruzinduko kuko ngo barwigiyemo byinshi byafashije u Rwanda kwigobotora ibibazo rwari rurimo mu 1994, byatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Hon. Donatilla Mukabalisa, yavuze ko aba bashyitsi bari bafite amatsiko menshi ku mikoreshereze y’imali.

Ati “Bari bafite amatsiko yo kumenya uko ingengo y’imali itorwa mu Rwanda, ariko kuyitora ntibihagije kuko bifuje kumenya n’uko ikoreshwa, niba ibikorwa biba biteganyijwe ari byo bikorwa kandi bikagirira abaturage akamaro, ari yo mpamvu bazasura Minisiteri y’imali n’igenamigambi n’Ubugenzuzi bukuru bw’imali ya Leta.”

Avuga ko uruzinduko nk’uru rutuma impande zombi zigira ibyo zunguka bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ibihugu.

Itsinda ry’aba badepite bo muri Cote d’Ivoire rigizwe n’abantu 11, bakazasura ahantu hatandukanye mu gihe cy’iminsi itanu bazamara, harimo n’urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bari busure ku gicamunsi cy’uyu wa Gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka