BK Group Plc yungutse miliyari 22.8 Frw mu gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021

Ikigo cy’ishoramari (BK Group) gihuza Banki ya Kigali, BK Capital, BK General Insurance hamwe na BK Tech House, cyatangaje ko cyungutse amafaranga y’u Rwanda miliyari 22 na miliyoni 800 mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2021.

BK Group Plc yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu ko inyungu yabonetse mu gice cya mbere cy’uyu mwaka nyuma yo gusora, iruta kure iyabonetse mu gice cya mbere cy’umwaka ushize wa 2020 ku rugero rwa 41.5%, kuko ubushize yanganaga na miliyari 16 na miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.

BK Group Plc ivuga ko ibikesha ibigo biyigize cyane cyane Banki ya Kigali yabonye agera kuri miliyari 20 na miliyoni 900 akaba yaraturutse ku inguzanyo abantu barahawe.

Iki kigo kandi cyari kigeze ku mutungo ubarirwa muri miliyari 1,405 na miliyoni 500 mu mpera z’igice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, ukaba wariyongereyeho 20.4% ugereranyije n’umwaka ushize.

BK igaragaza ko umutungo wayo n'Abanyamigabane urushaho kugenda uzamuka
BK igaragaza ko umutungo wayo n’Abanyamigabane urushaho kugenda uzamuka

Banki ya Kigali ivuga ko yahaye serivisi abakiliya bato bagera ku bihumbi 356,900 ndetse n’ibigo 26,000. Ifite amashami 68 hamwe n’abantu bakorana na yo(agents) 2,692 hirya no hino mu gihugu batanze serivisi z’imari ku bantu bayiganye muri icyo gihe.

BK Group yakomeje igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri(Mata-Kamena) cy’umwaka wa 2021 cyonyine, yageze ku nyungu y’amafaranga y’u Rwanda miliyari 11.6 nyuma yo gutanga ibisabwa byose birimo n’imisoro.

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n'abanyamakuru
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi, mu kiganiro n’abanyamakuru

Dr Karusisi avuga ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere ibintu bizongera gusubira mu buryo bitewe n’uko inkingo za Covid-19 zigenda ziboneka, kandi abantu bakaba barimo kwitabira kwikingiza kugira ngo basubire mu mirimo nk’uko byari bisanzwe.

Muri gice cya mbere cy’uyu mwaka wa 2021, Banki ya Kigali yatanze amafaranga agera kuri miliyari 916.0 nk’inguzanyo ku bantu bifuzaga igishoro cyabazahura, nyuma y’igihombo cyatewe n’icyorezo Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka