Assist-Rwanda iri gukurikirana ikibazo cy’amasambu y’impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside

Umuryango Nyarwanda udaharanira inyungu, Assist-Rwanda watangaje ko urimo kureba uburyo inzego z’ibanze zishyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko, mu gusubiza amasambu impfubyi n’abapfakazi ba jenoside.

Mu nama abanyamuryango ba Assist-Rwanda bagiranye kuri uyu wa Gatanu tariki 26/04/2013, bavuze ko umushinga wabo witwa Voice and Accountability, urimo kugenzura mu mirenge 60 iri mu turere twose tw’Igihugu, uko abahesha b’inkiko bafasha mu gusubiza amasambu impfubyi n’abapfakazi ba Jenoside.

Bamwe mu banyamuryango ba Assist-Rwanda.
Bamwe mu banyamuryango ba Assist-Rwanda.

Shema yavuze ko Assist-Rwanda igomba no kureba imikorere y’abacamanza 60, ikabahugura ndetse ikongeraho n’abunzi kugirango bashobore gukurikirana no kurangiza neza imanza.

Assist-Rwanda ivuga ko igiye no gutoza mu gihe cy’amezi atatu, urubyiruko 110 rwo mu karere ka Nyagatare, mu guteza imbere umwuga wo gukora za buji, ingwa, amasabune n’indi miti yo gukora isuku, ndetse no gukomeza kwagurira mu tundi turere amashami y’ikigo cyigisha imyuga cya Kayonza(CIP).

Umuyobozi wa Assist-Rwanda, Emmanuel K. Shema, yatangaje ko icyo kigo cya Kayonza kimaze kugira abanyeshuri ibihumbi bibiri mu mashami ari muri Gatsibo, Musanze na Nyagatare, ngo kizakomeza kwagura ubumenyingiro, kigaba amashami mu tundi turere tw’igihugu, hagamijwe kurwanya ubushomeri mu rubyiruko no gutanga ibisubizo ku bibazo bimwe na bimwe.

Ati: “Turashaka ko nyuma y’imyaka itatu umuntu yiga muri CIP, azaba ari inzobere mu by’ubuhinzi, mu bworozi, mu gukora ibikomoka ku mirimo yiga nka za yawurute(yoghurt), za foromaje(cheese); hamwe no kuba nta batekinisiye mu bwubatsi tuzaba dutumiza hanze”.

Umushinga w’urubyiruko wo kwiga gukora ibikoresho by’ibanze i Nyagatare (cottage industry), ngo watewe inkunga ingana na miriyoni 49 z’amafaranga y’u Rwanda, yatanzwe n’Umuryango w’ubumwe bw’i Burayi(EU), hamwe n’Ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka