Dr. Jimmy Gasore yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize Dr. Jimmy Gasore ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, akaba asimbuye Dr. Ernest Nsabimana wari kuri uwo mwanya kuva tariki 31 Mutarama 2022, bivuze ko yari awumazeho umwaka n’amezi arindwi.

Dr. Jimmy Gasore ni we Minisitiri mushya w'Ibikorwa Remezo
Dr. Jimmy Gasore ni we Minisitiri mushya w’Ibikorwa Remezo

Dr. Jimmy Gasore asanzwe ari inzobere mu bijyanye n’ubumenyi bw’Isi ndetse n’isanzure (Earth, Atmospheric and Planetary Sciences), akaba abifitemo impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya MIT (Massachusetts Institute of Technology) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Dr. Ernest Nsabimana yari yagizwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo asimbuye Claver Gatete wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Icyo gihe Amb. Claver Gatete yari Minisitiri w’Ibikorwa Remezo guhera mu mwaka wa 2018, umwanya yagiyeho amaze igihe yari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi guhera mu mwaka wa 2013 kugera muri 2018.

Dr. Ernest Nsabimana akuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Ibikorwa Remezo mu gihe hari ibibazo byari bimaze iminsi bigarukwaho bifite aho bihuriye n’inshingano z’iyo Minisiteri. Harimo ibyerekeranye n’imyubakire itanoze, ibibazo mu kwimura abatuye mu manegeka, ikibazo cy’ubwishingizi buhenze ku bamotari, ndetse na serivisi zo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange zimaze igihe kirekire zinubirwa n’abatari bake.

Dr. Ernest Nsabimana yasabye imbabazi ku bitaragenze neza
Dr. Ernest Nsabimana yasabye imbabazi ku bitaragenze neza

Dr. Ernest Nsabimana akimara gusimbuzwa, yanditse ubutumwa ashimira Umukuru w’Igihugu, ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mbashimiye byimazeyo amahirwe mwampaye yo kuyobora Minisiteri y’Ibikorwa Remezo. Ibitaragenze neza ndabisabira imbabazi. Niteguye kandi gukomeza gufatanya n’abandi mu rugamba rwo guteza imbere Igihugu cyacu. Ndabashimiye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Twizere ko noneho ikibazo cyo gutwara abantu kimaze imyaka irenga 10 uyu Minister mushya agiye kugikemura.Public Transport yapfuye kubera guha abantu bacye isoko ryo gutwara abantu.Leta nisabe "ubishoboye wese agure Coaster yo gutwara abantu".Ikibazo kizahita gikemuka vuba.Kuki batetesha abantu bamwe babaha amasoko??? It is a shame!!!

gakwaya yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Ni ubwa mbere numvise minister wize muli MIT (Massachusetts Institute of Technology).Ni ishuli rikomeye cyane kimwe na Harvard na Oxford University.Abahasohotse barabarwanira ku isi yose.Ni abahanga.Kuba azi ibyerekeye Isanzure,ni agahebuzo.Gusa science yananiwe kumenya aho isanzure rigarukira (Universe).Hazwi n’imana yonyine.Tekereza ko mu kirere hali Inyenyeri zingana na billions and billions.Ubushobozi Imana ifite,byerekana neza ibyo bible ivuga,yuko ku munsi wa nyuma izazura abantu birinda gukora ibyo itubuza.Nta kintu idashobora.

masabo yanditse ku itariki ya: 13-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka