Arishyuza miliyoni n’igice kubera ko bamuririye imbwa ze
Gatera Jean Bosco utuye mu kagali ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera arasaba indishyi ingana n’amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ku bantu bamuririye imbwa ebyiri zamurindiraga urwuri.
Gatera Jean Bosco avuga ko tariki 23/12/2011 yabuze imbwa yari ifite ibibwana, naho tariki 15/01/2012 abura ihene maze agiye kuyishaka imbwa nayo iba irabuze.
Ejo, twabagejejeho inkuru ivuga ku bantu bo muri Bugesera biba imbwa z’abandi bakazotsamo brochettes babeshya abantu ko ari ihene.
Gatera avuga ko yaje kujya kwa Ndagijimana Alexis ahasanga abasore bagera kuri batanu ashaka kumenya icyo bahuguyeho yiyambaza local defense basanga umugore wa Alexis ahishije inyama. Baje gukurikirana rero basanga uruhu n’umutwe by´imbwa ye bitabye inyuma y´urugo kwa Ndagijimana Alexis.
Ubwo havumbuwe ko inyama zagurishijwe ku cyokezo cyo mu gasenteri ka Nyabagendwa hari umuhungu wabasabye ko bamuhaho akazicuruza bamuha amaguru ajya kuyacururiza ku gasanteri bikaba byageze ku umugoroba hari hasigaye nke kuko izindi hari abari bakiza kuzigura kandi ngo abaziriye ntacyo babaye.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|