Ambasaderi w’Amerika yasuye inkambi ya Nkamira atera impunzi inkunga ya miliyoni 3.6 z’amadolari

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, nyakubahwa Donald W. Koran yasuye impunzi z’Abanyekongo ziri mu nkambi ya Nkamira mu Burengerazuba bw’u Rwanda aganira nazo ku bibazo bizugarije aho mu buhungiro kandi ashyikiriza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR inkunga ya miliyoni eshatu n’ibihumbi 600 by’Amadorali azakoreshwa mu gufasha izi mpunzi kugira ubuzima bwiza kurushaho.

Gashabuka Emmanuel, umwe mu mpunzi ziri mu nkambi ya Nkamira yabwiye Ambasaderi Donald W. Koran ko bavuye mu byabo kubera umutekano muke wahungabanyijwe n’imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko FDLR yavuye mu Rwanda ikoze jenoside ariyo yakomereje muri Congo ibikorwa by’ubwicanyi ndetse itoza n’umutwe wa Nyatura.

Gashabuka avuga ko benshi bahunze bamaze gushiraho ibyabo bambuwe na Nyatura na FDLR kuko basoreshwaga amafaranga bagura ubuzima bwabo bagahabwa inyemezabuguzi zitwa lala salama zigura amafaranga 1100 y’Amanyekongo.

Ambasaderi Donald W. Koran asobanurirwa bimwe mu bibazo byo mu nkambi.
Ambasaderi Donald W. Koran asobanurirwa bimwe mu bibazo byo mu nkambi.

Impunzi z’Abanyecongo bavuga Ikinyarwanda zivuga ko imitwe ibahohotera hari benshi yishe ndetse ifata abagore n’abakobwa ku ngufu n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa nko uwitwa Rukabu wari utuye Ngungu yarabazwe ari muzima, abo barwanyi ba FDLR na Nyatura bakamurya.

Izi mpunzi zasabye Ambasaderi Donald W. Koran ko yazisabira igihugu cye cyigashyira igitutu kuri leta ya Congo igahagarika imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo, izo mpunzi zigasubira iwabo mu byabo kuko n’ubwo bakiriwe neza mu Rwanda batabayeho nk’uko bari babayeho iwabo.

Inkambi ya Nkamira ubu icumbikiye impunzi z’Abanyecongo bavuga ikinyarwanda zirenga ibihumbi 6 n’ijana. Abenshi muri aba ni abagore n’abana bataye amashuri birirwa bakinira mu nkambi. Umuryango UNHCR wita ku mpunzi uravuga ko kubera ibibazo by’impunzi ziyongereye byatumye hacyenerwa byinshi birenze ibyo uyu muryango wari warateguye.

Ubu ngo mu mwaka wa 2013 UNHCR izakenera nibura miliyoni 24 z’amadolari ngo icyemure ibibazo impuzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda zifite. UNHCR ivuga ko uretse u Rwanda rwakiriye impunzi zirenga ibihumbi 29, ngo ibihugu bya Uganda n’u Burundi nabyo byakiriye umubare munini w’impunzi z’Abanyekongo.

Aba ni abana b'impunzi z'Abanyekongo birirwa mu nkambi aho batabasha kujya mu ishuri.
Aba ni abana b’impunzi z’Abanyekongo birirwa mu nkambi aho batabasha kujya mu ishuri.

Ambasaderi Donald W. Koran yatangaje ko Amerika izirikana ikibazo cy’umutekano wa Congo kandi yifuza ko umutekano wagaruka bagasubira mu byabo ariko mu gihe bakiri mu buhunzi yatanze inkunga y’Amadolari ya Amerika miliyoni 3 n’ibihumbi 600 byo gufasha UNHCR mu bikorwa ifite bigamije zo gufasha impunzi z’Abanyekongo.

Ambasaderi Donald W. Koran aravuga ko igihugu cye gisanzwe gitanga 25% by’ingengo y’imari UNHCR ikoresha ku isi, ariko ngo Amerika yashyizeho amafaranga yihariye yo gufasha impunzi z’Abanyekongo bahungira mu Rwanda. Uyu muyobozi kandi yashimiye leta y’u Rwanda ko ikora ibishoboka byose ngo izi mpunzi zishobore kubona aho kuba no kuzirindira umutekano.

Inkambi ya Nkamira yari isanzwe igenewe kwakira impunzi by’agateganyo ubu imaze kwakira impunzi ibihumbi 6 n’abantu 128 zigishakirwa aho zizatuzwa kuko inkambi ya Kigeme yuzuye. Biravugwa ko izi mpunzi zishobora kuzoherezwa ahitwa i Nyabiheke mu karere ka Gatsibo.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka