Ambasaderi Arrion yijeje Perezida Kagame ko n’ubwo agiye, EU ikomeje gukorana n’u Rwanda

Ubwo yasezeraga kuri Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uwari uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’i Burayi (EU) mu Rwanda, Amb. Michel Arrion, yavuze ko EU izakomeza gushyigikira u Rwanda muri gahunda z’iterambere.

Ibyo Arrion ngo abishingira ku “mikorere yihariye y’Abanyarwanda” (ngo yagiye atangariza umuryango wa EU), y’uko abona abaturage bumvira ubuyobozi, bagafata gahunda z’iterambere nk’izabo, guhera ku nzego zo hejuru kugeza ku z’ibanze.

Nyuma yo gusezera kuri Perezida wa Repubulika kuri uyu wa mbere tariki 07/10/2013, Arrion yagize ati: “Inkunga izakomeza kuza kuko abayitanga bakunda igihugu cyifashije ubwacyo, gikoresheje imbaraga zacyo. Ndizeza rero ko vuba aha mu byumweru bitarenga bibiri, EU izatangaza ubufasha izagenera u Rwanda mu gihe cy’imyaka irindwi iri imbere.”

Uwari usanzwe ahagarariye EU mu Rwanda, avuga ko uwo muryango ushyigikiye gahunda mbaturabukungu ya EDPRS2, icyerekezo 2020 hamwe n’intego z’ikinyagihumbi (MDGs), u Rwanda rwihaye, ndetse ko hari n’ingamba zisobanutse zo guteza imbere izo gahunda.

Amb. Michel Arrion agira inama u Rwanda gukomeza guteza imbere gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi, ariko hashingiwe ku guhuza inzego zo hejuru n’abaturage mu buryo bonoze.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asezera kuri Amb. Michel Arrion wari uhagarariye umuryango w'ubumwe bw'i Burayi (EU) mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asezera kuri Amb. Michel Arrion wari uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’i Burayi (EU) mu Rwanda.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika bivuga ko Amb. Michel Arrion wa EU watangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka wa 2010, ashimirwa ko yahesheje igihugu inkunga nini, aho EU yunganiye gahunda ya EDPRS1, ikaba yaratanze amafaranga arenga miliyoni 794 z’amayero kuva mu 2008-2013(hateranijwe ayatanzwe yose).

Ayo mafaranga ngo yagiye yunganira Leta, haba mu kubaka ibikorwaremezo, gushaka ingufu, ubukungu n’imiyoborere, amajyambere y’icyaro, ubuhinzi, guhanga imirimo ihesha inyungu abaturage bakennye, ndetse no gushyigikira imishinga y’iterambere u Rwanda ruhuriyeho n’ibihugu by’u Burundi na DR Congo.

Igikorwa Amb. Arion aherukiyeho mu Rwanda mbere yo kwerekeza mu gihugu cya Nigeria, ni uko Umuryango wa EU uherutse kugenera u Rwanda inkunga igera kuri miliyoni 40 z’amayero azakoreshwa mu gusana no kubaka imihanda igera mu cyaro, kugirango ibikomoka ku buhinzi bigere ku masoko.

Amb. Arrion ni umwenegihugu w’u Bubiligi, yavutse mu mwaka wa 1958, akaba ari inzobere mu bijyanye n’imibanire mpuzamahanga, kuko ngo yatangiye gukorera umuryango w’ubumwe bw’i Burayi kuva mu mwaka wa 1982.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

inkunga EU itera u rwanda ntago ishobora guhagarara cyane cyane ko ibyo iba yagenewe gukora usanga ibikora nkuko byumvikanyweho, kandi usanga ndetse ikoreshwa n’ibirenze kandi bifitiye igihugu akamaro, ibi akaba aribyo umuryango w’uburayi ushingiraho kugirango utange iriya nkunga utitaye kubashaka gusebya u rwanda ndetse n’abayobozi barwo

Rubasha yanditse ku itariki ya: 8-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka