Amazu y’ubucuruzi ari imbere ya BCR mu mujyi wa Kigali yahiye

Amazu akorerwamo ubucuruzi bunyuranye ari imbere ya Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda (BCR), yahiye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 03/8/2012, azize intsinga z’amashanyarazi zo mu bikoni. Utubare tubiri twadutsemo iyo nkongi y’umuriro turitana bamwana.

Utubari tubiri twitwa Down Town na La Classe, iduka ricuruza imiti ryitwa Pharmavie, ndetse na sosiyete icuruza ibijyanye no kohereza cyangwa kwakira amafaranga yitwa Nord-Sud Money transfer, byahindutse umuyonga.

Umuriro ngo wadutse mu gikoni cya La Classe, uhita ufata igikoni cya Down Town biri kumwe, biturutse ku ntsinga z’amashanyarazi ngo zitari zifatanye neza; nk’uko umwe mu bahagariye abatanga inzoga witwa Habimana yabitangaje.

Yagize ati: “Nta minsi itatu irashira, ubwo twabonaga muri La Classe intsinga z’amashanyarazi zitwika ibikoresho byabo. Twagize ngo bazikoze, ariko reba nawe ikibazo biduteje.”

Abashinzwe umutekano bahise batabara batangira kuzimya umuriro.
Abashinzwe umutekano bahise batabara batangira kuzimya umuriro.

Nyamara umuriro ngo wadutse mu gikoni cya Down Town, nk’uko abakozi batandatu ba La Classe bari bahagaze ku rundi ruhande ryahise ryiyamirira, rikamagana ibitangajwe na bagenzi babo.

Bavuze ko icyahiye muri iyo minsi ishize ari televiziyo, kandi ngo ibyo ni ibisanzwe. Bakongeraho ko n’intsinga zo mu gikoni cya Down Town atari shyashya.

Kigali today yabajije ba nyir’ibikorwa by’ubucuruzi aho bari, abakozi babakorera bavuga ko bamwe badahari, abandi bari mu maboko y’abashinzwe umutekano, mu rwego rwo gusobanura icyateye izo mpanuka z’umuriro.

Ibimodoka bizimya imiriro bya Polisi y’igihugu byahise bihagoboka, mbere y’uko izindi nyubako ziri hafi aho zifatwa.

Ibikoresho bitandukanye babashije kurokora mu mazu yafashwe n'umuriro.
Ibikoresho bitandukanye babashije kurokora mu mazu yafashwe n’umuriro.

Mu bintu byangijwe hari imiti n’ibikoresho byose bya Pharmavie, ibikoresho biri muri Nord-Sud Money Trensfer, hamwe n’ibintu byose biri mu tubare tubiri twa Down town na La Classe, uretse bike cyane babashije gusohora.

Uburyo bunoze bwo kurwanya bene izi nkongi z’imiriro ngo ni ukwita ku myubakire inoze, no kuyobora intsinga z’amashanyarazi, nk’uko abarebaga igikorwa cyo kuzimya babitangaje.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 5 )

IMANA IBAGIRIRE NEZA

POUL yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

turashimira polisi y’igihugu itebuka mugutabara igihe habaye impanuku nkiriya

Uwimana yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

POLE SANA KU BANTU BATAKAJE IMALI YABO. IMANA IBASHUMBUSHE.

ESE UBWO HALI ICYO Insurance ibamalira?

mabushu yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

pole sana ku bantu batakaje imali yabo; IMANA ibashumbushe. ESE UBWO INSURANCE hali icyo ibamalira?

yanditse ku itariki ya: 4-08-2012  →  Musubize

ibi mbizi muma film

Fire yanditse ku itariki ya: 3-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka