Amazu 12,908 yubakiwe abacitse ku icumu akeneye gusanwa

Muri raporo yamurikiwe inteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe w’abadepite n’uwa Sena, kuri uyu wa gatatu tariki 08/02/2012, komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) yagaragaje ko mu mazu 38,679 yubakiwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe abatutsi, agera ku 12,908 akeneye gusanwa.

Umuyobozi wungirije wa CNLG, Tuyisenge Chritsine, yasobanuye ko hagombaga kubakwa amazu 40,188 ariko kugeza ubu ayubatswe ni 38,679; muri ayo amaze kubakwa ayangiritse akeneye gusanwa ni 12,908.

Abajijwe impamvu ayo mazu yangiritse, Tuyisenge yavuze ko byatewe n’impamvu zitandukanye zirimo ba rwiyemezamirimo basondetse ayo mazu bakayubaka nabi; kuba hari ayubatswe kera akaba amaze gusaza no kuba hari akenewe ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi.

Ikibazo kijyanye n’imyubakire mibi y’amazu amwe n’amwe mu yubakiwe abarokotse Jenoside kiri mu byagarutsweho kenshi. Depite Kalisa n’abandi batandukanye batanze icyifuzo ko ba rwiyemezamirimo bubatse ayo mazu bakurikiranwa.

Marie Josée Ikibasumba

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka