Amateka ya Sebatunzi Joseph wacurangiye Umwami Rudahigwa
Umukirigita-nanga akaba n’umuririmbyi, nyakwigendera Sebatunzi Joseph, ni umwe mu bahanzi ndangamuco ba mbere mu Rwanda barusigiye ibihangano bikunzwe na benshi, by’umwihariko abakunda indirimbo zicurangishije inanga.
Indirimbo za Sebatunzi akenshi usanga zaribandaga ku buzima bwa buri munsi, umuco, amateka, urugamba n’ibindi byaranze umuco wo hambere, dore ko bivugwa ko yanacurangiye umwami w’u Rwanda Mutara III Rudahigwa, wari inshuti cyane ya Sebatunzi.
Mu kiganiro NYIRINGANZO cya KT Radio (Kigali Today Radio) mugezwaho na Bisangwa Nganji Benjamin, umwuzukuru wa Sebatunzi, Turatsinze Evariste aratuganirira birambuye kuri sekuru.
Aha ni na ho muzajya musanga ibindi biganiro byose bya ‘NYIRINGANZO’ kuri shene ya YouTube ya KT Radio.
Kurikira iki kiganiro usobanukirwe byinshi kuri uyu muhanzi wo hambere
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Thx Benjamin
Please muzadufashe mushyireho LIKE button cg Emoji kugira kugaragaza ibyishimo byacu bitworohere. Murakoze!