Amasaha yemerera utubari n’ahabera imyidagaduro gukora nijoro yongerewe

Guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, ahabera imyidagaduro ni ukuvuga mu tubari, utubyiniro na za resitora, hongerewe amasaha yo gukora nijoro, muri iki gihe u Rwanda rwinjiye mu minsi mikuru.

Ibikorwa birimo amahoteli, resitora, utubari n’utubyiniro byemerewe gukora kugeza saa munani z’ijoro kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane.

Ibyo bikorwa byemerewe gukora ijoro ryose mu yindi minsi ni ukuvuga ku wa Gatanu, muri wikendi no ku minsi y’ikiruhuko (Public Holidays).

Kongera amasaha yemerera ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari gukomeza gukora mu masaha y’ijoro, ni umusaruro wavuye mu biganiro byakozwe hagati y’abakora za bizinesi zijyanye n’imyidagaduro na RDB, hagamijwe gufasha Abanyarwanda kwizihiza iminsi mikuru neza.

Iyo gahunda yo kongera amasaha yo gukora kw’ibikorwa by’imyidagaduro n’utubari mu masaha y’ijoro, iratangira ku itariki 15 Ukuboza 2023, ikazarangira ku itariki 7 Mutarama 2024, nyuma y’iyo tariki, amasaha yo gufunga akazasubira uko yari asanzwe, nk’uko itangazo ry’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ribivuga.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 1 Kanama 2023, yafashe umwanzuro ko amasaha yo gufunga ibikorwa by’imyidagaduro mu mibyizi ari saa saba z’ijoro naho mu minsi y’impera z’icyumweru akaba saa munani z’ijoro.

Mu bikorwa byasabwaga kubahiriza ayo mabwiriza, harimo utubyiniro, abakora ibitaramo (concerts), bigakorwa mu rwego rwo kwirinda urusaku mu masaha y’ijoro no kugabanya urwego rwo kunywa inzoga mu gihugu. Ni amabwiriza yatangiye kubahirizwa muri Nzeri 2023, gusa ntiyavugwaho rumwe.

Itangazo rya RDB risobanura izi ngamba nshya:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwiriwe neza, ese ko havugwako amasaha bayongereye ayo gutangira yo ni ayahe? Hari aho bavuga ko gutangira gucuruza inzoga ari saa 17h00 ubundi isaha yukuri kumuntu ufite Bar & resto ni iyihe? Mudufashe gusobanukirwa

Patrick yanditse ku itariki ya: 22-02-2024  →  Musubize

Muraho,tubashimiye cyane uburyo mutugezaho amakuru kugihe , gusa njye nibaza impamvu imyanzuro isohoka ari iyigihugu cyose uturere tukishyiriraho iyatwo nkurugero NYAGATARE bakingishaga saa yine noneho sinzi umwanzuro barafata ? Muzatuvuganire tuve mubwigunge tube nkabandi banyarwanda.

Niringiyimana Florent yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Mwarimukoze ariko mumwaka utaha mwareka ayamasaha akagumaho kuko bituma tundakora neza mwazogera amasaha murakoze

Kaliza yanditse ku itariki ya: 14-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka