Amakosa yakorewe abaturage mu kongera imbago z’imihanda azakosorwa – Minisitiri Murekezi

Minisitiri w’Intebe, Murekezi Anastase, yatangaje ko amakosa yagaragaye mu kongera imbago z’imihanda arimo kutishyura neza abaturage babaruriwe no kutubahiriza agaciro k’imitungo y’abaturage byamaze gukosoka n’ibindi bitararangira bikaba biri mu nzira.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 04/11/2014, ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanurira abayigize uko igikorwa cyo kwimura abaturage mu rwego rwo kongera ubugari bw’imihanda cyakozwe.

Minisitiri Murekezi yatangaje ko guverinoma yiyemeje ko igikorwa cyo kwimura abaturage ku mpamvu z’inyungu rusange kitagira abaturage gihutaza, hakanakosorwa amakosa yagaragaye, nyuma y’uko hasohotse itegeko rishya rigenga iyagurwa ry’imihanda.

Minisitiri w'Intebe, Anastase Murekezi, ubwo yari imbere y'inteko ishinga amategeko asobanura ku bijyanye no kwimura abaturage.
Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, ubwo yari imbere y’inteko ishinga amategeko asobanura ku bijyanye no kwimura abaturage.

Iryo tegeko rishya rigena ko imihanda minini y’igihugu n’iy’uturere ariko abaturage bakomeje kwinuba bavuga ko hari ubwo hagaragara imibarire y’imitungo yabo itajyanye n’agaciro kayo ubundi ugasanga bishyuwe hashize igihe kirekire kandi barabujijwe kugira icyo bahakorera.

Minisitiri Murekezi yatangaje ko itegeko ryenda gusohoka rigena uburyo bwo gutanga ingurane ari ryo rizakemura ibyo bibazo, kuko nta muturage uzongera kwimurwa atarahabwa amafaranga. Ikindi ni uko uwo imirimo yo kwagura izangiriza nawe azajya yishyurwa.

Hirya no hino mu gihugu haracyari ibibazo abaturage bagiye bagaragaza mu kudahabwa serivisi nziza mu gihe cyo kwishyurwa, Minisitiri w’Intebe yasabwe kwita kuri ibyo bibazo bikigaragara mu Ntra y’Uburasirazuba, nk’uko byatangajwe na Depite Bwiza Connie.

Ati “Hose ni ibibazo by’ingomero na EWSA. Barabaruye muri 2010 uyu munsi turi 2014 kandi nyamara konti barazitanze n’uyu munsi nta kirakorwa”.

Abadepite basabye ko ibibazo byose bikigaragara mu guha abaturage ingurane ku mitungo yabo byarangizwa.
Abadepite basabye ko ibibazo byose bikigaragara mu guha abaturage ingurane ku mitungo yabo byarangizwa.

Umwaka ushize abaturage bishyuwe amafaranga agera kuri miliyoni 700 z’aho imihanda yaguwe ingana n’uburebure bwa kilometero 500.

Minisitiri Murekezi yatangaje ko muri uyu mwka w’ingengo y’imari miliyari zigera kuri 16 zagenewe gukemura ibirarane. Ikindi ni uko abaturage bemerewe gukomeza gukorera ibikorwa byabo aho babariwe uretse kubaka amazu kugeza bishyuwe bakimuka.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

nabonye gahunda leta y’u Rwanda yafashe ku bijyanye no kwimura abaturage ku nyungu rusange ari byiza cyane

vestine yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

ibisobanuro PM yatanze ni byiza hasigaye gukurikiza ibyo yavuze maze ababarurirwa bakimurwa neza maze ari ubzima bwabo na gahunda za leta byose bikagenda neza

billy yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

ariko rero twizereko nabarenganye bazagira uburyo barenganurwa kuko kuyakosora gusa kandi hari abarangije kuyarenganiramo bahari kandi ntakurenganurwa ndetse nabayakoze bakabiryozwa

khaled yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka