Amakoperative y’ubuhinzi arizezwa kubona isoko ry’umusaruro

Nyuma yo kuganira n’abibumbiye muri za koperative z’ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo, ubuyobozi bw’akarere burabizeza ko badakwiye guhangayika kuko isoko ngo rihari.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burizize aba bahinzi isoko, nyuma y’uko busuye ibikorwa bitandukanye biri mu Murenge wa Gatsibo birimo damu ya Rwangingo, Night storage y’amazi (ikigega kibika amazi) hamwe n’ibikorwa bya koperative KOAIGA Imitoma ihinga ibigori mu Murenge Gatsibo na Kageyo.

Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard

KOAIGA igizwe n’abanyamuryango 1804, ikaba ifite amatsinda 8 ikorera muri zone 7 ikaba yarubakiwe ubuhunikiro (storage facility) 3 na hangar (ubwanikiro) 4, byose biyifasha mu mu gutunganya umusaruro.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, aganira n’abaturage ndetse n’abagize KOAIGA yavuze ko iyo “night storage” izafasha abahinzi b’imboga ku buryo bazajya bahinga ibihe by’ihinga 3 ( season 3) mu mwaka, anabizeza ko umusaruro wabo uzabona isoko.

Ati “Akarere kacu kujuje isoko mu Murenge wa Rugarama aho urujya n’uruza rw’abagenzi bakoresha umuhanda Kigali-Kayonza-Gatsibo na Nyagatare bazajya bahahira muri iryo soko”.

Gasana akomeza avuga ko u Rwanda rwahisemo gukorera mu makoperative kuko ari bwo buryo bwihutisha iterambere, aboneraho gusaba abanyamuryango ba KOAIGA gukomeza gukorera hamwe kandi bafite intego bagomba kugeraho kuko bikemura ibibazo bahura nabyo.

Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Karere ka Gatsibo, Udahemuka Bernard, avuga ko uburyo bwa “Night storage” ari ububiko bw’amazi azajya afasha abahinzi b’imboga kugeza amazi mu mirima yabo ngo bikaba bizoroshya imyuhirire.

Agira ati “Hari ubwo wajyaga usanga imboga zaragiye zumira mu mirima cyane cyane mu bihe by’izuba ryinshi, ariko ubu ntibizongera kubaho ngo abaturage bagwe mu gihombo kubera kumisha imyaka.”

Umushinga wa LWH ni wo ushinzwe gukurikirana amaterasi akorwa ku mpinga z’imisozi mu mirenge ya Gatsibo na Kageyo, ukaba uha akazi abaturage bagera kuri 400 ku munsi aho umukozi muto ahembwa amafaranga y’u Rwanda 1500, umutekenisiye agahembwa amafaranga 5000 ku munsi.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Harageze nugo tube abaprofetionnel niba hariho kuzamura umusaruro habeho n’ingamba zo kuwukoresha

Kaneza yanditse ku itariki ya: 16-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka