Amajyepfo: Imboni z’umupaka zahize izindi zahembwe

Imboni z’umupaka zo mu turere twa Nyaruguru, Gisagara na Nyanza zahize izindi mu marushanwa yo gutanga ubutumwa bushishikariza rubanda kurinda neza imipaka, zabiherewe ibihembo.

Bakoze amarushanwa mu ndirimbo n’imbyino, imivugo, imikino mbarankuru (ikinamico ngufi), ndetse no mu mupira w’amaguru wakinwaga hanatangwa ubutumwa bushishikariza abaturiye imipaka kuyirinda neza.

Umuyobozi w'itorero Imbere Heza yashyikirijwe ibihembo
Umuyobozi w’itorero Imbere Heza yashyikirijwe ibihembo

Itorero Imbereheza ry’i Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru ryahize ayandi mu mbyino, ryabiherewe igikombe, seretifika n’amafaranga ibihumbi 250. Itsinda ry’Abakundamahoro na ryo ryo muri Cyahinda na ryo ryahize ayandi mu mikino mbarankuru, ryahembwe igikombe, seretifika n’amafaranga ibihumbi 250.

Cansilde Mukatisini na we wo mu Karere ka Nyaruguru ariko mu Murenge wa Ngoma, ni we wahize abandi mu mivugo, abiherwa umudari, seretifika n’amafaranga ibihumbi 50.

Cansilde Mukasitini wabaye uwa mbere mu mivugo
Cansilde Mukasitini wabaye uwa mbere mu mivugo

Icyakora ibihembo byo mu gukina umupira w’amaguru byo ntibyatashye i Nyaruguru kuko ikipe yatwaye igikombe ari iya Mugombwa muri Gisagara yahembwe n’ibihumbi 250. Umukino wa nyuma wari wayihuje n’Ikipe y’i Kibilizi mu Karere ka Nyanza yo yahembwe seretifika hamwe n’amafaranga ibihumbi 150.

Mu butumwa bukubiye mu bihangano byahize ibindi, harimo ubushishikariza abaturiye umupaka kwirinda kwambuka cyangwa kwambukana ibicuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko, ariko no kutabyemerera abaturutse i Burundi, kandi ubonye ababirenzeho akabibwira ubuyobozi.

Nko mu mbyino y’itorero Imbereheza hari ibango rigira riti “Umutekano ni uw’abaturage, wowe nanjye biratureba. Kuko ducungamiye ku nkiko, wowe nanjye biratureba. Kandi umutekano tukawuncunga gute? Dutangira amakuru ku gihe, uba ijisho rya mugenzi wawe, uba ucunze umutekano.”

Icyivugo cy’imboni z’umupaka na cyo gikubiyemo ubutumwa bugira buti “Turi maso, twiyemeje kuwurinda, no kuwubungabunga, dukumira magendu n’ibyahungabanya umutekano byose, kandi dutangira amakuru ku gihe.”

Ubwo abatsinze amarushanwa babihererwaga ibihembo mu Kagari ka Muhambara ho mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru, tariki 30 Ukwakira 2020, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yavuze ko amarushanwa y’imboni z’umupaka azakomeza, ariko noneho mu buryo budahuza abantu benshi, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Yagize ati “Ubu noneho aya marushanwa yatangiriye mu masibo, akaba azibanda ku gusuzuma uko amasibo, imidugudu, utugari, imirenge n’uturere bahiganwa mu kuzamura uruhare rw’umuturage mu kwibungabungira umutekano, mu guhagarika magendu, kwirinda kwambuka umupaka mu buryo butemewe ndetse n’ubukangurambaga muri gahunda zigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Anastase Shyaka, ni we washyikirije ibihembo Imboni z’umupaka zahize izindi. Yashimye kuba barashishikarijwe gutanga ubutumwa binyuze mu guhiganwa, anifuza ko umuco wo guhiganwa washyirwa no mu bindi bikorwa bifitiye akamaro abaturage.

Yagize ati “Guhiganwa mu mibereho yacu ya buri munsi tubigire umuco. Uyu munsi yari imihigo y’imboni z’umupaka, ejo tuzayikomeza, ariko turebe n’imihigo y’isuku mu ngo, no mu midugudu. Duteze imbere isuku, kandi n’abagize isuku mu buryo bw’intangarugero tubavuge.”

Minisitiri Shyaka yanasabiye abagize umwanya wa kabiri mu ndirimbo n’imbyino, imivugo n’imikino mbarankuru, na bo kuzashakirwa ibihembo, kuko ubundi ibihembo byahawe aba mbere gusa.

Minisitiri Shyaka yasabye ko gukorera ku guhiganwa byakozwe n'Imboni z'imipaka byakwifashishwa no mu bundi bukangurambaga, urugero nk'ubushishikariza abantu kwita ku isuku
Minisitiri Shyaka yasabye ko gukorera ku guhiganwa byakozwe n’Imboni z’imipaka byakwifashishwa no mu bundi bukangurambaga, urugero nk’ubushishikariza abantu kwita ku isuku
Abagize itorero Imbereheza baje kwakira igikombe cy'imbyino yahize izindi
Abagize itorero Imbereheza baje kwakira igikombe cy’imbyino yahize izindi
Abayobozi b'uturere twa Nyanza na Gisagara na bo bitabiriye igikorwa cyo guhemba Imboni z'umupaka
Abayobozi b’uturere twa Nyanza na Gisagara na bo bitabiriye igikorwa cyo guhemba Imboni z’umupaka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka