Amajyepfo: Abatorerwa kuba abajyanama barasabwa kwegera abaturage
Abaturage barasaba abatorerwa kubahagararira mu nama Njyanama z’uturere kutagarukira ku gutorwa gusa, ahubwo bakajya bamanuka bakumva ibitekerezo byabo
Abitabiriye amatora y’abajyanama b’uturere yabaye kuri uyu wa mbere tariki 22/2/2016, ntibashidikanya ku bubasha abajyanama bafite bwo gufata ibyemezo ku bibakorerwa, ariko hari abagaragaza impungenge z’uko babaheruka babatora.

Kamonyi, Muhanga na Ruhango: ibyagezweho birashimwa ariko hari ibigikenewe
Mu murenge wa Rugarika, ho mu karere ka Kamonyi, abaturage bitabiriye amatora bagamije gutora abo bumvise bahigira kubagezaho iterambere mu gihe biyamamazaga.
Aba baturage bifuza impinduka mu mikorere y’inama Njyanama kuko muri manda icyuye igihe hari aho bavuga ko yagiye ifata ibyemezo bibabangamiye batabimenyeshejwe.
Batanga urugero rw’isoko rya Nkoto ryimuwe hatumviswe ibitekerezo bya bo, bakaba barakiriye iyimurwa rya ryo nk’itegeko.

Rupiya Wellars, wo mu Kagari ka Bihembe, ati “ abo twatoye turabazi kuko baje kwiyamamaza batubwira ibyo bazatumarira, ubwo natwe twizeye ko batazadutenguha nk’abadutwariye isoko batatubwiye.
Uyu musaza anenga abajyanama ko batigeze bababa hafi bakebegera bakajya inama kuko abacyuye igihe batigeze bababona mu tugari baje kubaganiriza kubyo bagiye kubakorera.
Mu karere ka Muhanga, Mukamana Esprence utuye mu Mudugudu wa Gitongatingati mu Murenge wa Muhanga avuga ko hari ibindi bikorwa abamaze gutorwa bagiye kuza basanga ku buryo bizababera umusingi wo gukomeza kubyagura.

Agira ati, “Nifuza ko abo tumaze gutora bazarushaho kunoza uburezi kuko mu giturage hakiri abana bata amashuri”.
Nikuze Floride we avuga ko yifuza ko abatowe mu nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga barushaho guteza imbere ibikorwa by’ubuhinzi bwa Kijyambere, cyakora ngo ntacyo anenga cyakozwe nabi n’abajyanama bacyuye igihe kuko ngo bagerageje gukora ubuvugizi.
Munyakayanza Elias wo mu Mudugudu wa Nyamitanga mu Kagari ka kanyinya avuga ko aho igihugu kigeze nta muyobozi wagombye gutekereza kugisubiza inyuma kuko abaturage bari bamaze kwiteza imbere. Mu Ruhango , abaturage barasaba abo batoye kugaruka kubiyereka kuko hari ababatora batabazi bakabareba ku mafoto gusa.

Abanyaruhango bavuga ko atari ubwa mbere bitabiriye amatora, ariko akenshi ngo baza gutora kuko babimenyeshejwe gusa ndetse bakanabuzwa imirimo yabo bakagombye gukora, ugasanga n’abo baje gutora batanabazi.
Nizeyimana Valens, atuye mu mudugudu wa Kaburanjwiri akagari ka Munini umurenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango, ati “naje kwitorera abayobozi bazatugeza ku iterambere, ariko simbazi nabababonye ku ifoto. Nasaba ko bagaruka bakatwibwira, kuko biyamamazaga njye sinashoboye kuhagera’.

Uyu muturage kimwe n’abandi bavuga ko hari igihe baza gutora gusa kubera umuhango bagahita bisubirira mu kazi kabo, gusa ngo uzakomeza azagaruke bamumenye.
Mu mujyi wa Huye ubwitabire babaye buke, I Nyanza baza ku bwinshi
Abantu batuye mu mujyi ntibitabiriye amatora ku buryo bushimishije. Nko kuri site y’itora ya Autonome iherereye ahitwa ku Itaba mu Kagari ka Butare, ikaba imwe mu masite abiri ari muri aka kagari, abitabiriye amatora ntibashyika 1/2 cy’abari ku ilisiti y’itora. Kuri iyi site, hari nk’icyuba cyagombaga gutoreramo abantu 421, ariko hatoye abantu 95. Hari n’ikindi cyagombaga gutorerwamo n’abantu 580, ariko hatoye 163.
Ku bijyanye n’impamvu ubwitabire bwabaye bukeya, umwe mu banyehuye wari kuri site y’itira utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati "Hari abantu bagiye baza bavuga ngo reka tujye kubashyira mu myanya birire."
Yongeyeho ati "Ni na yo mpamvu urebye ubwitabire bwabaye bukeya". Umugabo umwe yahamije ibi: yaje gutorera kuri site atabaruriyeho, abakorerabushaje bamurangiye aho agomba kujya gutorera ariyumvira ati "ubundi se si ukubaheruka mbatora".
Nyanza bo bafata amatora nk’uburenganzira bwabo batagomba kwivutsa
Bamwe mu bamaze gutora bagaragazaga ko basobanukiwe n’ibyo bavuyemo bakishimira kuba batoye.
Uwitwa Mukantamati w’imyaka 52 y’amavuko avuga ko mbere y’umunsi umwe mbere y’uko amatora atangira yari yamaze kubyitegura agategura umwambaro n’ibindi byangombwa birebana n’amatora birimo indangamuntu n’ikarita y’itora nk’uko byasabwaga buri wese ageze mu cyumba cy’itora.
Yagize ati “Nitabiriye amatora nk’uburenganzira bwanjye bwo kwishyiriraho abayobozi bazanyobora bakangeza ku iterambere bagakomereza aho abandi bacyuye igihe bagejeje batuyobora”.
Gisagara na Nyamagabe Biteze iterambere ku bajyanama batoye
Mu murenge wa Nyanza mu karere ka Gisagara, abaturage bazindutse ari benshi mu tugari twose bagana ku biro by’itora aho byagaragaye ko mu masaha ya saa sita basaga nabarangije.
Umusaza Ngamije Venuste w’imyaka 69, yabwiye kigalitoday ko yararanye umugambi kuko biri mu nshingano ze gushyira ubuyobozi mu maboko ababizeza iterambere.

Ati “Ni inshingao yanjye kwitorera abayobozi kuko ejo h’abana banjye hazava kuri bo,nabo bazakore ibyo badusezeranya”.
Muri uyu murenge abaturage bavuga ko bagitegereje byinshi ku bayobozi byiganjemo ibikorwa remezo. Nk’uko imibare yabigaragaje ubwitabire mu matora mu murenge wa Nyanza bwageze kuri 99,5%.
Abitabiriye amatora mu kagari ka Nyamugari, mu murenge wa Gasaka, akarere ka Nyamagabe, biteze ku bayobozi batoye kuzahindura imibereho y’umuturage akarushaho gutera imbere.
Uwitwa Mukandori Fancoise, ati “Twe tureba umuntu w’inyangamugayo ugira aho atuganisha, wumva ibitekerezo byabo ayobora, abayobozi biyamamaje hano turabazi, ni ukuvuga ngo umuntu uba umuzi, imibereho ye, imyitwarire, noneho wamuha ijwi ryawe ukaba wizeye ko hari icyo azakugezaho.”
Charles Nkurunziza, nawe ni umuturage wo muri uyu murenge atangaza ko abo yatoye abitezeho gukomeza guteza imbere abaturage bitewe n’ubushobozi basanganywe.

Yagize ati “abayobozi tumaze kwitorera mbitezeho gukomeza gushyigikira ibikorwa by’iterambere twari tumaze kugeraho kandi nkurikije ubunyangamugayo nsanzwe mbaziho, numva bazakomeza gushyigikira gahunda za leta izo arizo zose.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka John Bayiringire, atangaza ko amatora yagenze neza nta kidasanzwe cyabaye uretse bamwe mu baturage batazindutse bitewe n’uko umurenge uherereye mu mugi.
Yagize ati “Uko ubibona abaturage baracyaza ariko umubare munini umaze gutora, ariko bitewe n’imiterere y’umurenge hari abaturage usanga babanje guca mu mirimo abakora mu ma resitora, farumasi, n’ahandi ariko mu rusange amatora ameze neza nta kidasanzwe.”
Mu murenge wa Gasaka, site z’itora zakoreweho zikaba zigera kuri 6, naho mu karere ka Nyamagabe muri rusange zikaba ari 92 mu mirenge 17 ikagize.
Nyuma y’aya matora biteganijwe ko taliki ya 27 Gashyantare abajyanama rusange batowe, bazitoramo abagize komite nyobozi y’akarere n’abagize buro ya njyanama.
Abanyamakuru ba Kigali today mu Ntara y’Amajyepfo:
Caissy Christine Nakure
Clarisse Umuhire
Eric Muvara
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ephrem Murindabigwi
Marie Josee Uwiringira
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|