Amajyaruguru: Abayobozi basabwe kutajenjekera abakoresha abana imirimo ibujijwe

Inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bw’umwana mu Ntara y’Amajyaruguru, bahawe umukoro wo gushyiraho ingamba zihamye, mu kurandura ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe, kandi ngo bidakozwe mu buryo bwihutirwa iki kibazo cyazakomeza gufata indi ntera.

Mu mirimo ibujijwe ku mwana harimo n'uwo kwikorera no guterura imizigo irenze ubushobozi bwe
Mu mirimo ibujijwe ku mwana harimo n’uwo kwikorera no guterura imizigo irenze ubushobozi bwe

Usibye bimwe mu bigo by’abikorera birimo n’ibyibanda ku bucukuzi mu birombe by’amatafari bitungwa agatoki gukoresha rwihishwa abana, mu masoko yo hirya no hino, na ho ni hamwe mu hagaragara abana baba bikoreye imizigo iremereye y’ibicuruzwa, baba bahazanye cyangwa bayihakuye.

Abo bana barimo abavuga ko babikora mu buryo bwo gushaka imibereho, kuko badafite ubushobozi bwo kugana ishuri.

Umwe muri bo ati “Navuye mu ishuri ngeze mu wa kane w’amashuri abanza bitewe n’uko nta bikoresho hamwe n’imyambaro y’ishuri nagiraga. Nahise nigira mu bucuruzi bw’ibisheke, aho mbirangura mu masoko yo mu Gakenke nkabijyana ahandi aba yaremye hatandukanye, kugira ngo nibura ndebe ko nacyura nk’amafaranga ari hagati ya 500 na 800 ku munsi”.

Ikibazo cy’ubushobozi bucye butuma imwe mu miryango itabasha kwihaza mu biribwa n’ibindi nkenerwa, kiri mu byo bamwe mu babyeyi, bagaragaza nk’imbogamizi ituma bemera ko abana babo bayoboka imirimo ibaha amafaranga bakiri bato.

Inzego zose zasabwe gutahiriza umugozi umwe mu kurandura imirimo ibijujwe ihabwa abana
Inzego zose zasabwe gutahiriza umugozi umwe mu kurandura imirimo ibijujwe ihabwa abana

Mukaminani Immaculée agira ati “Hari igihe umubyeyi ageramo akabura ubushobozi bwo gutunga abana neza neza. Cyane rero nko muri iki gihe ibintu byahenze ku masoko, haba ubwo umuntu atabonye ikiraka, yanakironka udufaranga akorera ku munsi tukamubana ducyeya, tutabasha gutunga abagize urugo. Niho rero usanga twe nk’ababyeyi twiyambaza imbaraga z’abana tutitaye ko bakiri batoya cyangwa se bakuru”.

Ati “Nk’inaha mu cyaro rero upfa kubona umwana afite akabaraga ko kuba yagira icyo akunganira. Uriyemeza ugahebera urwaje ukamwemerera akaya muri ubwo bucuruzi bw’ibisheke n’ibindi biribwa, cyangwa akajya mu biraka by’ubuyede n’ibindi ahemberwa udufaranga akakunganira gutunga urugo”.

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo igaragaza ko mu bana 638 bo mu Ntara y’Amajyaruguru, byagaragaye ko bakora imirimo ibujijwe, babiri bonyine ari bo batangiwe ibirego muri RIB ngo barenganurwe.

Ni ikibazo Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Fanfan, aherutse kugaragaza ko gihangayikishije.

Yagize ati “Imirimo ibujijwe ku mwana igira uruhare rutaziguye mu guteza ingaruka z’imikurire mibi, kubangamira imitekerereze, imyigire n’ubuzima muri rusange. Nk’ahantu bikomeje kugaragara ko iki kibazo gihari birasaba ubufatanye bw’inzego z’ubuyobozi, izishinzwe umutekano n’abafite aho bahuriye no kurengera uburenganzira bw’umwana, mu gushyiraho ingamba zihamye zirinda abana gushorwa mu mirimo no gutanga ibihano bikomeye ku bantu bazajya bafatwa bashoye abana mu mirimo ibujijwe”.

Minisitiri Rwanyindo (hagati) asaba ko ikibazo cy'abana bakoreshwa imirimo ibujijwe kivugutirwa umuti
Minisitiri Rwanyindo (hagati) asaba ko ikibazo cy’abana bakoreshwa imirimo ibujijwe kivugutirwa umuti

Igazeti ya Leta yasohotse muri Nzeri 2022, irimo iteka rya Minisitiri w’Umurimo, rigaragaza urutonde rw’imirimo 18 ibujijwe ku muntu uri munsi y’imyaka 18; muri yo hakaba harimo uwo gukoresha umwana nk’umukozi wo mu rugo, kubaga amatungo, gushorwa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, kwikorera no guterura imizigo irenze ubushobozi, gukora mu tubari, umurimo w’uburobyi, uwo gusenya inyubako, gusarura amashyamba, ubucuruzi bw’ibisindisha n’ibindi.

Ni mu gihe iri tegeko rinagaragaza urutonde rw’imirimo yoroheje umwana ufite guhera ku myaka 13 yemerewe gukora, mu gihe ari hamwe n’umuntu mukuru umuyoboye. Iyo ni irebana n’ubucuruzi bworoheje, gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo, gufasha imirimo yerekeranye n’ubugeni, gusuka no kogosha n’indi mirimo yoroheje ikorerwa mu rugo.

Mu ngamba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Dr Mushayija Geoffrey, avuga ko bagiye kwibandaho harimo no kwegera ababyeyi ndetse n’abakoresha mu bigo bitandukanye, babasobanurira ibyo amategeko arengera abana ateganya kugira ngo uruhare rwabo mu gushyigikira imibereho y’abana rurusheho kwigaragaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka