“Amajyambere yihuta aba ashingiye ku baturage batekanye ku buzima bwabo” - Minisitiri Murekezi

Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo, Anastase Murekezi, atangaza ko kugira ngo amajyambere yihute ari uko ubuzima bw’abaturage buba butekanye kandi ibikorwa byose aribo babigiramo uruhare.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 25/4/2014, ubwo yifatanyaga n’abakozi b’uruganda rukora amakaro mu rutare rwa Nyagatare, abakozi bavuga ko bataragerwaho n’ubwishingizi mu kazi.

Minisitiri w'umurimo ari ahakurwa urutare.
Minisitiri w’umurimo ari ahakurwa urutare.

Yagize ati “ Umukozi ufite umutekano w’ubuzima bwe akora cyane akiteza imbere agateza imbere igihugu. Ntibasiba kandi nta mafaranga abagendaho kubera uburwayi cyangwa impanuka.”

Umunsi mpuzamahanga w’umutekano n’ubuzima ku kazi wizihizwa buri mwaka tariki 28 z’ukwezi kwa Kane. Watangiye kwizihizwa ku isi mu 2003, naho mu Rwanda mu mwaka wa 2008.

Minisitiri w’umurimo Anastase Murekezi asanga ubuzima n’umutekano mu kazi ari inking komeye cyane. Ngo abakozi bakora cyane aho bakorera hagatera imbere, imiryango yabo n’igihugu bigatera imbere. Ngo amajyambere yihuta ashingira ku baturage batekanye ku buzima bwabo.

Abakozi bakata amakaro.
Abakozi bakata amakaro.

Ku ruhande rw’Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda ngo rushima byinshi bimaze gukorwa, cyane amategeko agamije kurengera ubuzima n’umutekano w’abakozi.

Biraboneye Africain, umunyabanga wungirije w’uru rugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda CESTRAR, avuga ko n’ubwo bashima iyi ntambwe ariko nanone asanga hagize ibindi byakorwa bigamije imibereho myiza y’umukozi byarushaho kuba byiza.

Muri ibyo bikwiye gukorwa ngo harimo kugenera amahugurwa abakozi ku mategeko abarengera.

Nsengiyumva Come ukorera uruganda rukora amakaro mu rutare EAGI, avuga ko amategeko abarengera batayamenya, ariko na none akifuza ko n’abakozi bato bagenerwa ubwishingizi kuko aribwo byarushaho kubaha umutekano mu kazi.

Mu Rwanda abakozi 578 bagize indwara zikomoka ku mpanuka naho 960 bapfa arizo bazira. Ku rwego rw’isi ho ngo miliyoni 2,3 bagirira ibibazo ku kazi, naho ibihumbi 300 bagapfa arizo bazira.

Uruganda rukora amakaro mu rutare EAGI ruri mu kagali ka Rutaraka umurenge wa Nyagatare. Bufite abakozi 123 ariko abahoraho bagenerwa ibyangombwa byose cyane ubwishingizi bw’impanuka n’ubw’ubuzima ni 25.

Uru ruganda rufite ubutaka bungana na hegitari zisaga 47. Abaturage bari bahatuye ngo bahuraga ni ibibazo byo kuteza imyaka bitewe n’urutare rwari munsi y’ubutaka bakoreragaho.

Gusa ariko ngo byabaye akarusho kuko icyangirizaga abaturage cyaje kuba nka zahabu kuko uru ruganda rufite akarere n’igihugu muri rusange akamaro. Rwashinzwe muri Nyakanga umwaka wa 2012.

SEBASAZA Gasana Emmanuel

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka