Amadini arasabwa kureka amahame ashingiye ku myambarire akigisha ukuri n’urukundo ngo Jenoside itazasubira
Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu ishuri rikuru ry’abaporotesitanti (PIASS) Rév Dr Ndikumana Viateur arasaba abanyamadini n’amatorero bitandukanye kugira uruhare rugaragara mu gukumira Jenoside ngo itazongera kubaho ndetse no guharanira ko ubuzima bw’abayirokotse buba bwiza.
Rev Dr. Ndikumana yemeranya n’abatunga agatoki abanyamadini kugira uruhare mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda ngo kuko abamisiyoneri babigizemo uruhare, akanavuga ko no mu gihe cya Jenoside nta banyamadini bahagurutse ngo bayamagane.
“Muri 1994 byaragaragaye aho nta banyamadini bahagurutse ngo bamagane ku mugaragaro Jenoside. Muri rusange amadini uyu mukoro wa Jenoside warabatsinze”; Rev Dr. Ndikumana.
Nubwo ariko amadini atitwaye neza mu gukumira Jenoside mu gihe cyashize, ngo hari icyo yakora kugira ngo itazongera kubaho. Rev Dr Ndikumana asanga amadini akwiriye kureka amahame ashingiye ku myambarire n’imirire gusa, ahubwo akigisha ukuri n’urukundo.
Ati: “Muri iki gihe amadini akwiye kwigisha Abanyarwanda ukuri. Doctrine (amahame) tugenderaho ntizibe iz’imyambarire, z’ibiryo ahubwo ari doctrine zishingiye ku nyigisho z’urukundo, gukunda igihugu, gukunda Abanyarwanda, kubwiza abantu ukuri”.
Amadini ngo ntakwiye kwigisha gutanga imbabazi gusa ku bahemukiwe ahubwo akwiye kwigisha no kuzisaba ku bakoze ibyaha.
Amadini n’amatorero ngo bikwiye gufasha abacitse ku icumu basigaye bonyine nta bushobozi bafite kubaho kandi neza, abacitse ku icumu cyane cyane inshike bayasengeramo bakabonamo imiryango, bityo bagakira ihungabana baterwa n’ibyo banyuzemo.
Amadini kandi ngo akwiye kumenya abantu barinze ukwizera kwabo ntibagire uruhare muri Jenoside ngo ni ubwo ari agashashi k’urumuri gato mu mwijima w’icuraburindi, abandi bakajya babareberaho ko bishoboka bityo ntibizongere ukundi.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo uvuga ni ukuri iyo bose basobanukirwa roho wimana akabagenderera isi ys mumwjima naho ureke abirirwa bigisge ibinyoma nkaho idinyi ariryo rizabageza mu ijuru
Jyewe rero ndababwira nanjye nibwira nti: Ibiganisha ku rupfu byose tubireke. Uragenda uhenuye mu muhanda(mini)ugacumuza abantu ukabagusha mu cyaha: haranditswe ngo icyaha cyose kiganisha ku rupfu. Urupfu rubi burya kandi ni urwa roho kuko umubiri wo ni igitaka kizasubira mu kindi(reba Bibiliya). Bamwe bati ndeka ninywere inzoga ariko nyuma yo gusinda ibikoza soni bikurikiraho nabyo ni ibyaha. Ku by’aka Benz, Inkwavu n’imbata byo Bibiliya ivuga ko "ikiva mu muntu aricyo gihumanya kurusha icyo umuntu arya" Gusa sinirengagije ko mu isezerano rya kera biriya kubirya byari bibujijwe na n’ubu uwashaka yakomeza akabireka cyane cyane ko inyama y’ingurube iteza ibibazo byinshi umubiri(niba uzi uruzungu soma iyi link: http://articles.mercola.com/sites/articles/archive/2012/12/12/eating-pork.aspx
Kwica isabato byo reka tubiharire ukwemera kwa buri muntu. Gusa rero sinarangiza ntavuze ku ivanjiri n’ibigezweho: bagenzi banjye mwitondere ibi bintu biriho muri iki gihe byitwa ibigezweho.Hari n’abapasitoro bagezweho ngo babwiriza bakora ku bantu bakitura hasi mu nsengero. Izo powers nazo muzitondere hari ubwo ziba zavuye ahatari heza.
Jyubabwira abaziko icyaha ari ukunywa byeri cg kwambara ibitegera ku birenge! Uhere kandi kuri abo uriho utegura ubasobanurire icyaha n’igishobora gutera icyaha bareke kubyitiranya.
Ntiwumva ahubwo umuntu uzi ubwenge! ureke bamwe birirwa barebuzwa uwanyweye byeri, uwariye aka Benz, uwishe isabato n’ibindi. Bajijure ndumva mutariganye