Akarere ka Gisagara karashimwa muri gahunda yo kurwanya ruswa n’akarengane

Akarere ka Gisagara katangirijwemo icyumweru nyafurika cyo kurwanya ruswa n’akarengane kashimiwe ko kaje imbere mu marushanwa atandukanye yateguwe muri urwo rwego ariko kandi abagatuye bashishikarizwa kongera imbaraga mu kurwanya ruswa kuko urugamba rugihari.

Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye abaturage ba Gisagara n’Abanyarwanda muri rusange kutumva ko kurwanya ruswa n’akarengane babigezeho ngo baterere iyo, ahubwo ko bakwiye gukaza umurego kugira ngo batavaho basubira inyuma.

Minisitiri w’Intebe yagize ati “Urugamba ruracyahari, mu nzego zose zaba iza Leta n’izigenga, mu bucuruzi, mu nkiko n’ahandi hose, nidufatanye duhashye ruswa twivuye inyuma”.

Umuvunyi mukuru, Madamu Cyanzayire Aloysie, nawe yashimye akarere ka Gisagara imyitwarire kagaragaje, ari nayo mpamvu uyu muhango ariho wakorewe kugirango kabishimirwe ku mugaragaro. Yasabye abitabiriye uyu muhango kubaka igihugu na Afurika bizira ruswa.

Mu bushakashatsi bwakozwe n’umuryango Transparency International mu mwaka wa 2011 u Rwanda ruza ku mwanya wa 4 mu ku rwanya ruswa mu bihugu 48 biherereye munsi y’ubutayu bwa Sahara, rukaba ku mwanya wa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba.

Abayobozi batandukanye ndetse n'abashyitsi bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru nyafurika cyo kurwanya ruswa.
Abayobozi batandukanye ndetse n’abashyitsi bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru nyafurika cyo kurwanya ruswa.

Uyu mwaka u Rwanda rwateguye icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa n’akarengane ku rwego rwa Afurika bikaba ari no ku nshuro ya mbere, ni no muri urwo rwego uyu muhango wari witabiriwe n’abashyisti bavuye mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Icyo abayobozi basabye Abanyarwanda ni ukubera aba banyamahanga urugero rwiza maze koko amahanga akigira ku Rwanda imico myiza.

Minitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi asoza uyu muhango, yongeye kubwira abaturage ko umutekano ari wose mu gihugu ko bakwiye gushishikarira kwiteza imbere bakumira ruswa n’akarengane.

Clarisse Umuhire

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyiza pe!ariko se akarengane kabaye mwitangira ry’amashuli akarere kakavugaho iki?byose ko kabifite mumadosiye yako guhera muri inspection kugera ka mayor?ahubwo ruswa arahari nuko ihishirwa basubire mu birego bakiriye bijyanye nabakozi
murakoze

kaka yanditse ku itariki ya: 18-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka