Akabari kitwa ‘People’ kafunzwe

Ubinyujije kuri Twitter, Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze akabari kitwa ‘People’ ko mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo kugasangamo abantu benshi barimo n’ababyiniraga mu kabyiniro kako, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ibyo byabaye mu ma saa mbiri z’ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahageraga bugasanga abantu barimo kubyina ari benshi cyane, begeranye, mu gihe amabwiriza ajyanye no gufungura utubari asaba ko abantu bicara bahanye intera ya metero, bubahirije n’andi mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Mu nama yabaye ejo ku wa Gtanu, abafite amahoteli, resitora n’utubari bongeye gusobanurirwa ko utubyiniro tutari mu byakomorewe, ko ahubwo icyemewe ari abacuranzi bashobora gususurutsa abahasohokeye mu gihe bafata amafunguro cyangwa ibinyobwa.

Ibyo kandi byiyongera ku kuba akabari gafungura ari uko kahawe icyemezo cy’uko kujuje ibisabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka