Aho gushyira hasi intwaro, FDLR yagaragarije SADEC abafite ubumuga n’abadashoboye
FDLR yagaragaje imbunda 102 n’abasirikare 105 ko aribo barwanyi ifite kandi abagaragajwe bose ni inkomere z’urugamba, mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 31/5/2014.
Col. Irategeka Wilson Rumbago amazina y’ukuri ni Ndatimana Laurent, umunyamabanga wa FDLR, wari muri iki gikorwa, avuga ko FDLR yashyize intwaro hasi kugira ifashwe guhuzwa na leya y’u Rwanda habe ibiganiro.

Ariko yasabye ko abashyize intwaro hasi bagomba gushyirwa mu bigo bafashirizwamo ndetse bagacungirwa umutekano.
Amwe mu makuru Kigali Today ikesha abarwanyi ba FDLR-FOCA batashye mu Rwanda, avuga ko abo barwanyi FDLR yagaragarije imiryango mpuzamahanga atari abarwanyi bayo kuko ari abasirikare basanzwe batari ku rugamba kubera ibibazo by’ubumuga n’ubusaza batari bakibashije kujya ku rugamba.
Aho bari basanzwe Bukonde walikale baterwaga na Mai Mai Cheka ikabatemaguza imihoro. Aba batahutse basanga gushyirwa mu miryango mpuzamahanga bizabafasha kurindirwa umutekano.

Aba barwanyi kandi bavuga ko uretse Beleusa igiye gushyirwa aba barwanyi batari bagishoboye urugamba, hateganywa kubaka indi nkambi ahitwa Kivuye muri Masisi nayo izakira abafite ibibazo by’ubusaza n’uburwayi bukomeye.
Umwe mu barwanyi ba FDLR utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko FDLR igaragaza abarwayi mu gihe abarwanyi bafite imbaraga n’ibikoresho babigije hafi y’umupaka w’u Rwanda. Ubu umuyobozi wa FDLR Maj Gen Byiringiro Rumuri Victor arabarizwa Rushihe Walikare.
Umuyobozi wungirije wa FDLR Lt Gen Mudacumura, abarizwa ahitwa Nganga muri Masisi hafi ya Kivuye, ahagomba kubakwa nk’inkambi y’abarwanyi bari muzabukuru n’inkomere hamwe n’ abagore n’abana.

Abandi basirikare bakuru batigeze bagaragara mu bishyize mu maboko ya SADEC, ubu bari gukorera muri Kongo, barimo Karume André amazina y’ukuri ni Nzabanita Lucien ayoboye Burigade ya Komete ubu abarizwa Rushihe ya Rutchuro.
Hari kandi umuyobobozi wa Apolo Br.Gen Omega Nzeli Israel amazina y’ukuri ni Ntawunguka Pacifique ubarizwa Kirumba muri Rutchuro muri pariki ya Nyamuragira ahitwa Gitsimbanyi, hakaza Col. SURCOOF amazina y’ukuri ni Kubwayo ubu ayobora segiteri Sinayi akaba abarizwa kazaroho hafi ya Kiwanja Rutchuro.
Sous secteur Kanani iyobowe Col serge ubu ubarizwa ahitwa Mumu bwito Rutchuro hamwe n’ubuyobozi bw’sihami ry’iperereza rya segiteri Apolo yitwa CRAP iyobowe na Col Zolo izina rye ni Ruhinda ubarizwa mu ishyamba rya Rusayo hafi y’umujyi wa Goma.
Uretse aba bagaragazwa n’abandi bayobozi benshi ba FDLR, babarizwa muri Masisi na Rutchuro kandi nabo bayoboye bakaba bari muri ibi bice kuburyo batagaragazwa mu gihe abagaragajwe aria bantu basanzwe bafite ibibazo.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubunyamabanga bwa ICGLR rigaragaraza ko uyu muryango wakiriye neza icyemezo cya FDLR cyo gushyira intwaro hasi kubushake taliki ya 30/5/2014.
Iki gikorwa cyabereye ahitwa BALEUSA muri Walikale muri Kivu y’amajyaruguru na LUBUMBA muri Kivu y’amajyepfo kuri uyu wa gatanu, kigakurikiranwa n’imiryango itandukanye irimo EJVM (Expanded Joint Verification Mechanism) ishami ry’ingabo za ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka y’ibihugu bihana imbibi na Kongo, intumwa za SADEC na Monusco hamwe na leta ya Kongo.
Ubuyobozi bwa ICGLR buvuga ko gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi ba FDLR bizafasha bamwe mubarwanyi kugaruka mu Rwanda bagasubizwa mu buzima busanzwe cyangwa bashobore guhitamo ahandi bashobora kujya kubadashaka kuza mu Rwanda.
Naho abarwanyi batazashyira intwaro hasi bazafatwa nk’abarwanyi bakazazakwa habaye ibikorwa bya gisirikare, umunyamabanga wa ICGLR Prof. Tumba Luaba ari kumwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Angola Georges Chikoti bakaba barahuye taliki ya 28/5/2014 kugira ngo baganire uburyo abarwanyi barashyira intwaro hasi bakitabwaho hamwe n’abantu babo.
Gusa bamwe mu barwanyi bataha mu Rwanda batangarije Kigali Today ko umuyobozi wa FDLR Maj Gen. Rumuri Byiringiro Victor amaze iminsi akorera ingendo muri Tanzania, ariyo yazanye igitekerezo bwa mbere cy’uko leta y’u Rwanda yashyikirana na FDLR.
Tariki 28/4/2014 umwe mu bahoze barinda Maj. Gen Byiringiro yari yatangarije Kigali Today ko kuva 2013 uwo Byiringiro yari amaze kujya muri Tanzania inshuro enye, ajyanye n’abakomiseri babiri barimo Jagwari na Henoki ushinzwe politiki mu mutwe wa FDLR, bagakoresha inzira inyura mu gihugu cya Uganda.
Bimwe mu byo FDLR isaba birimo kwita ku barwanyi babo isanzwe irinda barimo inkomere zikunze kwibasirwa na Mai Mai Cheka walikale hafi ya Lubero no mu bice bya Masisi, ahitwa Kivuye ahasanzwe hakorerwa ubunyamabanga bwa FDLR buyoborwa na Irategeka Wilson Rumbago amazina y’ukuri ni Ndatimana Laurent.
Aha Kivuye akaba ariho hatangiye no kubakwa inkambi z’abarwanyi ba FDLR bakomerekeye ku rugamba hamwe n’abagore babo ivuga ko ari abaturage, iyi nkambi ikaba yahuzwa n’indi nkambi isanzwe irimo impunzi z’abanyekongo zifashwa n’imiryango mpuzamahanga.
N’ubwo ibikorwa byo gushyira intwaro hasi bibera beleusa, ubusanzwe intwaro za FDLR ziri ahitwa Rusamambo, habarirwa ububiko bw’imbunda n’amasasu bugera kuri butatu bubarizwamo imbunda zigera kuri 300 n’amasasu menshi bitabye. Habitse kandi n’ibisasu birasa indege bigera kuri birindwi, nkuko Hakizimana yabitangarije Kigali today.
Ubuyobozi bwa SADEC bujya kwakira abarwanyi ba FDLR bashyize intwaro hasi bwatunguwe no kubona hagaragazwa abasirikare 105, mu gihe bari biteguye kwakira nibura abarwanyi 1400 n’intwaro nyinshi ifite kuko mu mibare itangazwa bivugwa ko FDLR ifite abarwanyi barenga ibihumbi 3000.
Taliki 30/12/2013 mu gikorwa cyo kugaragaza intwaro FDLR ifiye yari yagaragaje umubare muto w’intwaro harimo imbunda nto zigera kuri 50 hamwe n’imbunda nini zigera kuri zirindwi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|