Agakiriro gashya ka Musanze kazatanga imirimo ku basaga 1000

Abaturiye n’abitegura gukorera imirimo itandukanye mu gakiriro gashya k’Akarere ka Musanze, barishimira ko kagiye kubabera isoko y’imirimo, bibakure mu bukene baterwaga n’ubushomeri.

Aka gakiriro gafatwa nk'isoko y'imirimo ku basaga 1000
Aka gakiriro gafatwa nk’isoko y’imirimo ku basaga 1000

Ndayiringiye Straton, umwe mu baturiye ako gakiriro yagize ati “Ni byiza ko aka gakiriro katwegereye hafi, kuko kaje kutworohereza mu buryo bwo kwihangira imirimo. Agakiriro gasanzwe gakorerwamo ko mu mujyi rwagati wa Musanze, byasabaga gukora urugendo rurerure kugira ngo tugereyo, inyubako zako zishaje kandi ari nke cyane, ku buryo hari abantu benshi biganjemo n’urubyiruko barangizaga amasomo arimo n’ay’imyuga bakaba abashomeri, kubera kutagira aho gukorera”.

Ati “Kuba hubatswe akandi gakiriro kagezweho, tubibonamo inyungu nyinshi, ari yo mpamvu dushimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wadutekerejeho”.

Mu nyubako zihari harimo na hangari zizajya zikorerwamo
Mu nyubako zihari harimo na hangari zizajya zikorerwamo

Imirimo yo kubaka agakiriro ka Musanze gaherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve, yatangiye mu ntangiro z’umwaka wa 2021, ubu ikaba igeze ku kigero cya 98% ishyirwa mu bikorwa, nk’uko byemezwa na Manirakiza Ephrem, ukuriye Kampani ishinzwe imirimo ijyanye no kukubaka.

Yagize ati “Muri iki cyiciro cya mbere cyo kubaka agakiriro ka Musanze kirimo kugana ku musozo, twibanze ku kubaka hangari eshatu zigabanyijemo ibice bitandatu, ubwiherero buzifashishwa n’abazagakoreramo n’abakagana. Hari kandi imirimo yo gutunganya imihanda izakoreshwa nka parikingi, gufata amazi yo ku nyubako, gutera ibiti bizaba bigize ubusitani ndetse n’uburyo bwo kurinda inkongi y’umuriro. Urebye byose byarakozwe, ahanini ibisigaye ni ugukora amasuku yanyuma, ku buryo twiteze ko nibura bitarenze ukwezi kwa Nzeri uyu Mwaka, byose byaba byarangiye”.

Imirimo yo gutunganya agakiriro gashya ka Musanze igeze ku kigero cya 98% ishyirwa mu bikorwa
Imirimo yo gutunganya agakiriro gashya ka Musanze igeze ku kigero cya 98% ishyirwa mu bikorwa

Ni agakiriro kitezweho gukura abantu benshi mu bwigunge n’ubushomeri, babinyujije mu mishinga mito n’iciriritse, kuko mu bushobozi gafite bwo kwakira abagakoreramo mu bibanza bisaga 1000, ubu hamaze kwiyandikisha abakabakaba 700.

Aba barimo abakoreraga mu gakiriro gashaje n’abatuye mu nkengero z’agakiriro gashya kubatswe mu Mirenge ya Cyuve, Muhoza na Gacaca.

Barimo abashimangira ko bagafitiye inyota, cyane cyane ko bazakifashisha mu guhanga imirimo itari iy’ubuhinzi, hagamijwe guteza imbere ubukungu bwabo.

Abahabonye akazi, abagaturiye n'abitegura kugakoreramo bakabonamo inyungu nyinshi
Abahabonye akazi, abagaturiye n’abitegura kugakoreramo bakabonamo inyungu nyinshi

Umushinga wo kubaka ako gakiriro washowemo amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere cyo kukubaka kizakurikirwa n’ikindi gikubiyemo inyubako zigizwe n’ibiro by’ubuyobozi bwako n’ibyumba byagenewe kwifashishwa mu kumurika ibihakorerwa byiganjemo iby’ubugeni n’ubukorikori.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka