Abubatsi bahuguwe ku gukoresha amatafari akorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga

Abubatsi 63 bakorana na Sendika y’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori (STECOMA) bahawe ibyemezo by’ubumenyi bwo kubakisha amatafari akorwa mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga buzwi nka ‘RowLock Bond technology’ nyuma y’uko bari bamaze iminsi itanu babihugurirwa.

Ni gahunda yateguwe na sendika yabo STECOMA ndetse n’abafatanyabikorwa ba STECOMA barimo ikigega cy’Abasuwisi cy’iterambere n’ubutwererane (Swiss Agency for Development and Cooperation - SDC) muri porogaramu yabo yitwa PROECCO, hamwe na SKAT Consulting, iki kikaba ari ikigo cy’Abasuwisi gitanga ubujyanama ku iterambere.

Umuhango wo gutanga izo mpamyabushobozi wabaye tariki 29 Mata 2022 i Kigali, witabirwa n’abayobozi baturutse mu nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), abaturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), Rwanda Polytechnic, abahagarariye Umujyi wa Kigali, abahagarariye amahuriro y’abubatsi, n’abandi batera inkunga ibikorwa by’iterambere.

Bisengimana Apollinaire, ni umunyamuryango wa STECOMA, akaba umwe mu bahuguriwe kubakisha aya matafari agezweho. Avuga ko aya matafari ndetse n’ubumenyi bahawe bwo kuyakoresha bizabafasha kubaka aho batuye amazu meza, akomeye, agezweho, kandi yabasha guturwamo n’imiryango myinshi.

Ati “Batwigishije tekinoloji yo kubakisha aya matafari dukoresheje ibikoresho biboneka mu Rwanda nk’ibumba, noneho kandi akaba ari amatafari ahendutse. Iyo ugereranyije n’andi matafari aboneka ku isoko yitwa mpunyu cyangwa n’abakoresha block sima, usanga agabanya ho 40% by’igiciro cy’ibyo bikoresho bindi ugereranyije n’ayo agezweho yitwa RowLock Bond (RLB).”

Abubaka muri iki gihe bakoresheje andi matafari ngo bakwiye kuyoboka aya mashya kuko ari amatafari meza adakenera ko imbere n’inyuma bahatera ibipande (plastering) n’igishahuro, kandi noneho kuyubaka agabanya sima ikoreshwa nibura ho 70% ugereranyije n’ikoreshwa ku zindi nyubako zitakoresheje bene ayo matafari. Bivuze ngo kuyakoresha ni byiza, birahendutse, kandi biranihuta. Ikindi ngo araramba cyane kubera ko abasha kwihanganira ibihe bibi by’imvura n’izuba.

Fikiri Epaphrodite, umunyamabanga mukuru wungirije muri STECOMA ushinzwe ibijyanye n’amahugurwa n’iterambere ry’abanyamuryango, asobanura aho igitekerezo cyaturutse kugira ngo bigishe abanyamuryango babo ubwiza bw’ayo matafari, yagize ati “Aya matafari twaje gusanga kuyakoresha bigabanya igiciro ku nyubako, ikindi ni amatafari meza, arakomeye ugereranyije n’andi matafari dusanzwe dukoresha. Twavuga nka za block sima, rukarakara cyangwa ariya matafari asanzwe akoreshwa.”

Ati “Tumaze kubona ko iyo tekinoloji ya Rowlock Bond (RLB) ishobora gukoreshwa kandi ikagabanya igiciro kandi abantu bose bakaba bayigeraho mu buryo bworoheje, twahisemo kwigisha abanyamuryango bacu kugira ngo na bo babashe kuyigeza ku bandi bo hirya no hino mu gihugu.”

Uburyo ayo matafari akorwa, arabumbwa (akorwa mu ibumba), agatwikwa kugira ngo akomere. Impamvu ari yo bashishikariza abubaka, ngo ni itandukaniro ryayo n’ayandi.

Fikiri ati “Ukuntu abumbwa, imbere agiye afitemo imyanya ituma abasha kwihanganira ibijyanye n’imitingito, akarinda ibijyanye n’amajwi kuko ijwi rikubita, rikajya muri wa mwanya uri muri iryo tafari, ijwi rikagaruka rikaba ritasohoka hanze. Ni ukuvuga ngo ni amatafari meza, akomeye kandi arinda imitingito n’amajwi ashobora kuba yava mu cyumba kimwe ajya mu kindi. Ni zimwe mu mpamvu zituma dushishikariza abantu kuba bayakoresha.”

Ku bibaza ko ashobora kuba ahenze kubera ubwo bwiza bwayo, Fikiri avuga ko harimo itandukaniro n’andi akaba ashobora kuba ari munsi cyangwa hejuru mu biciro bitewe n’uburyo akozemo uyagereranyije n’andi nka rukarakara, Ruliba cyangwa mpunyu.

Icyo basaba abahuguwe ni ukujya kubimenyekanisha no kubihugurira abandi. Ati “Twifuza ko abubatsi mu Rwanda bayayoboka bakayakoresha. Ikindi navuga ni uko uburyo bw’imyubakire yayo bugabanya ibikoresho nka sima kuko usanga ikenerwa ari nkeya ugereranyije n’ikoreshwa ahandi. Ikindi ubwiza bwayo ni uko udakenera gukotera (kuyahoma) imbere n’inyuma, ahubwo uyarekera uko ari bikagaragaza ubwiza bw’inyuma. Twifuza ko umuntu wese ashobora kuyakoresha kuko ari meza, akomeye, kandi ahendutse.”

Kugira ngo abayakeneye babashe kuyabona, STECOMA irimo gukorana n’amakoperative y’abanyamuryango bayo ndetse n’abafatanyabikorwa ba STECOMA barimo ikigega cy’Abasuwisi cy’iterambere n’ubutwererane (Swiss Agency for Development and Cooperation - SDC) muri porogaramu yabo yitwa PROECCO.

Barafatanya kandi na SKAT, iki kikaba ari ikigo cy’Abasuwisi gitanga ubujyanama ku iterambere.

Ati “Turashaka gushyiraho uburyo abanyamuryango bacu batangira kuyakorera aho batuye noneho akabasha kuboneka ku isoko. Ariko ubungubu uyakeneye yegera abo bafatanyabikorwa ari bo SKAT ndetse na STECOMA, tukamwereka uburyo ashobora kuboneka mu buryo bworoheje.”

Umuyobozi Mukuru (Managing Director) wa Skat Consulting, Enrico Morriello, avuga ko impamvu bashyigikiye uyu mushinga ari ukubera ko Skat Consulting izobereye mu by’ubwubatsi kuko ibimazemo imyaka myinshi.

Ati “Aya ni amahirwe akomeye yo gutangira guha abandi ubumenyi dufite mu bwubatsi kugira ngo na bo babukoreshe. Ku ikubitiro Skat yatangiye ikora ubushakashatsi. Abakozi bacu bavugurura iri koranabuhanga, ubu tukaba twatangiye kuryigisha abubatsi baciriritse ariko tukaba duteganya no gukorana n’inzobere mu bwubatsi ndetse n’izindi nzego nka Rwanda Polytechnic na TVET. Ibyo turimo gukora ubu ni ugusangiza abandi ikoranabuhanga twakoze kugira ngo rifashe abakora ubwubatsi b’ingeri zitandukanye mu Rwanda.”

Enan Habiyambere, umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imyubakire mu Mujyi wa Kigali, avuga ko guhugura abazajya guhugura abandi ku bijyanye no gukoresha ayo matafari ari igikorwa cyiza, by’umwihariko akazihutisha ibijyanye n’imyubakire mu Mujyi wa Kigali.

Ati “Uburyo yubakwamo burihuta. Dukeneye amacumbi mu Mujyi wa Kigali. Iyi gahunda rero izatubashisha kubona amacumbi mu buryo bwihuse kandi ku giciro cyiza.”

Patrick Kananga, umuyobozi ushinzwe imiyoborere y’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo na we yashimye ubumenyi bwahawe abahuguwe ku gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubwubatsi kuko byoroshya ubwubatsi bikagabanya n’ikiguzi cyagombaga gutangwa.

Ati "Icyo twishimira cyane nka Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ni uko iyo hajemo gukora ayo matafari hakoreshejwe ikoranabuhanga, iyo umukozi avuye ku rwego yari ari ho agatangira gukoresha ikoranabuhanga, ibyo tubona ko bigiye kuzamura ibijyanye no guhanga imirimo kuko abazajya gukora ayo matafari ni Abanyarwanda, ni abaturarwanda, bazashobora kubona imirimo muri ibyo bikorwa. Ikindi tubonamo ni uko umurimo ugiye kunozwa kuko iyo abantu bakoresha ikoranabuhanga, nta kabuza ibyo bakora barabinoza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ninziza cyane rwose.Ubu se mu mezi abiiri aya matafari yaboneka?Mwadushakira na Phone twayashakiraho cg.email.Murakoze.

Rutikanga Edouard yanditse ku itariki ya: 2-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka