Abitabira umugoroba w’ababyeyi barasaba guhugurwa ku mategeko

Mu gihe mu mugoroba w’ababyeyi bafashanya gukemura ibibazo by’ingo zibanye nabi, hari abavuga ko batamenye inama batanga kubera kutamenya amategeko.

Abitabira ibiganiro by’umugoroba w’ababyeyi uhuriramo ingo zituye umudugudu, bagaragaza imbogamizi zo kutamenya amategeko y’umuryango arimo arebana n’imicungire y’umutungo w’abashakanye n’itegeko rikumira rikanarwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Umurerwa Marie, ushinzwe Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango mu Karere ka Kamonyi, aha yari yasuye umwe mu migoroba y'ababyeyi.
Umurerwa Marie, ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Kamonyi, aha yari yasuye umwe mu migoroba y’ababyeyi.

Tariki 30 Ukuboza 2015, mu mugoroba w’ababyeyi w’Umudugudu wa Bimba mu Kagari ka Gihara, mu Murenge wa Runda, abaturage bagaragaje ko bungukira byinshi mu biganiro bagirana kuko bungurana ibitekerezo byo guteza imbere ingo zabo no kwirinda amakimbirane.

Ariko Ntibuzandiza Rose, umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi, avuga ko bagifite imbogamizi zo kumenya amategeko kuko hari ibibazo bahura na byo bakabura inama zo kubagira.

Atanga urugero rw’umugabo winjiye umugore ntibasezerane, bakabyarana baba mu nzu bubatse mu isambu y’uwo mugore; kuri ubu bakaba barananiranywe umugore akaba ari we wahukanye naho umugabo agasigara mu bye.

Aragira ati “Abantu bo mu mugoroba w’ababyeyi ntabwo tuzi amategeko. Iyo turi muri ibi bibazo by’imiryango, hari ibyo tujyamo bikaba byatugiraho ingaruka kubera kutamenya amategeko arebana n’ikibazo”.

Iki kibazo yakigejeje ku itsinda ryaje kubasura riturutse ku karere, ngo bamugire inama , maze bamusaba ko ikibazo nk’icyo bakwiye kujya bakigeza ku buyobozi cyangwa bakagisha inama Abakozi b’Inzu y’Ubufasha mu Mategeko (MAJ) bakoresheje terefoni.

Abayobozi b'umugoroba w'ababyeyi bifuza kugira ubumenyi ku mategeko bubafasha kugira abaturage inama.
Abayobozi b’umugoroba w’ababyeyi bifuza kugira ubumenyi ku mategeko bubafasha kugira abaturage inama.

Umwali Pauline, umuhuzabikorwa wa MAJ mu Karere ka Kamonyi, aragira ati “Ni byo amategeko abantu barayakeneye, ariko nta bushobozi bwo kugera mu midugudu 317 dufite.

Ahubwo mujye mwegera abakuru b’imidugudu babatize terefoni itishyura munterefone tubivugane cyangwa mudusure kuko mbere yo kwakira abaturage buri gitondo tubaganiriza ku mategeko”.

Inyota yo kugira ubumenyi ku mategeko ngo ifitwe n’abitabira umugoroba w’ababyeyi mu midugudu itandukanye. Umurerwa Marie, ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Karere ka Kamonyi, atangaza ko imidugudu basuye babagaragarije ko bakeneye ubumenyi buhagije ku mategeko.

Indi mbogamizi abitabira umugoroba w’ababyeyi bagaragaza, ni imiryango itajya yitabira ibiganiro kandi ari yo ikunze kugaragaramo amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka