Abikorera bagiye kubaka isoko rya Gisenyi rimaze igihe ryaradindiye

Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu iherutse guterana yemera ko isoko rya Gisenyi rimaze imyaka 10 ryaradindiye ryahabwa urwego rw’abikorera bakarangiza kuryubaka.

Ni umwanzuro wafashwe hakurwaho imbogamizi zari iz’amafaranga akarere kari kashyizeho kugira ngo kemere kwegurira isoko ikigo cy’ubucuruzi Rubavu Investment Company Ltd cyashyizweho n’urugaga rw’abikorera mu karere ka Rubavu.

Kigali Today ivugana na Twagirayezu Celestin umuyobozi w’ikigo cy’ubucuruzi kizubaka isoko avuga ko biteguye badindijwe n’ubuyobozi bw’akarere bwatinze kwemeza ko basinya amasezerano bitwe nibyo bwashakaga ko bijyamo kandi bibangamiye abazubaka isoko.

Twagirayezu avuga ko bamaze kwemera amafaranga azakoreshwa mu kurangiza igice cya mbere cy’isoko kigatangira gukorerwamo bakabona kubaka igice cya kabiri cy’isoko aricyo kizasaba menshi bagafata amafaranga muri banki.

« Urebye ku ruhande rwacu ntakibura, ubu dutegereje ko imyanzuro y’inama njyanama yohererejwe Guverneri w’Intara y’uburengerazuba ayemeza cyangwa akagira inama atanga ubundi byakwemezwa tugatangira gushyira ibintu mu bikorwa. »

Twagirayezu avuga ko ubuyobozi ni bwemera kubaha isoko hazakurikiraho kujya muri RDB kwandikisha ikigo no gusinya n’akarere kazahita kuba umunyamuryango mu kubaka isoko hamwe n’umugabane wa miliyari 2 zingana n’ikibanza cyahazubaka isoko n’ibikorwa byakozwe ubu biriho.

Nyuma yo gusinya hazakurikiraho guhindura icyangombwa cy’ubutaka gishyiraka ku kigo cy’ubucuruzi, ibikorwa avuga ko bizatwara nk’ukwezi, naho abanyamuryango biyemeje amafaranga nabo bakazaba bari kuyashyira kuri konti.

Perezidante w’Urugaga rw’ababikorera mu karere ka Rubavu Kayumba Nyota Jeannette asobanura ko mu mezi atandatu akarere kamaze gusinya amasezerano n’ikigo cy’abikorera ibikorwa byo kubaka igice cya mbere cy’isoko bizatwara amezi atandatu ndetse abacuruzi batangiye kugikoreramo.

Agira ati: ’’N’ubwo hari imbogamizi zishingiye ku bushobozi zagiye zigaragara kuri zimwe muri sosiyete zari ziyemeje kuryubaka, nta mpungenge abaturage bakwiye kugira kuri iyi nshuro kuko mu mezi atandatu ari imbere igice kimwe cy’iri soko kizaba cyuzuye maze kimurirwemo abasanzwe bacururiza mu isoko rishaje ryari rihasanzwe.’’

Nubwo Akarere ka Rubavu kagiye kwegurira isoko abikorera kazaba gafitemo imigabane itari micyeya kuko kazaba gafitemo amafaranga abarirwa muri miliyari ebyiri ashobora kuzangana 20% ugereranyi n’amafaranga azakoreshwa mu kubaka isoko ryose.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Ka Rubavu Nyirurugo Come de Gaule avuga ko isoko rya Gisenyi rifitiye Igihugu akamaro kandi Ubuyobozi bw’Akarere buzakomeza gukurikirana kubera inyungu rusange z’abaturage n’ingengo y’imari ya Leta isaga miliyari ebyiri yashowemo.

Ati ’’Akarere kazakomeza gukurikirana kubera ko imigabane myinshi ni umutungo w’abaturage. hari ubushake kuri iyi nshuro kuko bashaka no gufatanya n’abandi bashoramari mu kwihutisha iyuzuzwa ry’iri soko.’’

Rubavu investment company Ltd izubaka isoko rya kijyambere rya Gisenyi ifite imari shingiro ya miliyari Imwe na miliyoni 107 frw, ikazongeraho miliyoni 900 kugirango yuzuze igice kizimurirwamo abacururiza mu isoko risanzwe.

Kubaka igice cya mbere cy’isoko bizatanga amahirwe yo kubaka igice cya kabiri cy’isoko bitume isoko rizuzura ritwaye miliyari zirindwi harimo azakoreshwa zizakoreshwa mugutanga ingurane ikwiye kugice kimwe cy’ahazagurirwa iri soko no kuhashyira inyubako yemeranijweho.

Kubaka isoko rya Gisenyi ni umwe mu muhigo uzaba uciwe na komite nyobozi icyuye igihe kuko nyuma y’imyaka 10 ryari ryarahagaze ndetse ubundi buyobozi bwabayeho bukaba butarabashije gusoza ikibazo cyaryo kibabaje benshi bakora ubucuruzi mu mujyi wa Gisenyi ubu badafite aho bakorera ndetse bikagira uruhare mu gutuma umujyi wa Gisenyi ukibonekamo akajagari mu bucuruzi.

Kubaka isoko rya Gisenyi bizafasha kubona aho abakora ubucuruzi bakorera ndetse n’ibikorwa byo kuvugurura inyubako z’umujyi wa Gisenyi bishoboke kuko ubu bitashoboka abacuruzi badafite aho bajya gukorera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ndumva itegeko ryahindutse ubu wemerewe kubaka ugatangira gukoreramo mugihe urangije hasi ukanakomeza kubaka hejuru

Alex yanditse ku itariki ya: 27-12-2020  →  Musubize

Ese iryo soko rizubakwa igice kimwe rigakora ni iryahe kandi leta itemera ko n,inyubako igeretse y,inzu y,umuturage udashobora kuyubaka uyituyemo ,byashoboka gute ku isoko ko baryubaka barikoreramo! Ese iyo nyigo yarakozwe basanga ishoboka bavugana na societe za assurance zizishingira ubuzima bw,abazaba barigana ? Ibyo kubaka igice kimwe sibyo ,ntabwo bisobanutse ,nibaryubake rirangire urijyamo arijyemo nta mpungenge afite.Abo barwiyemezamirimo nibabanze bashake amafranga kuko ntawe urimo kubirukaho bareke kwisumbukuruza no kubeshya rubanda.

Buhuru yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ese iryo soko rizubakwa igice kimwe rigakora ni iryahe kandi leta itemera ko n,inyubako igeretse y,inzu y,umuturage udashobora kuyubaka uyituyemo ,byashoboka gute ku isoko ko baryubaka barikoreramo! Ese iyo nyigo yarakozwe basanga ishoboka bavugana na societe za assurance zizishingira ubuzima bw,abazaba barigana ? Ibyo kubaka igice kimwe sibyo ,ntabwo bisobanutse ,nibaryubake rirangire urijyamo arijyemo nta mpungenge afite.Abo barwiyemezamirimo nibabanze bashake amafranga kuko ntawe urimo kubirukaho bareke kwisumbukuruza no kubeshya rubanda.

Buhuru yanditse ku itariki ya: 26-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka