Abayobozi ba Koperative COPCOM barashinjwa uburiganya
Bamwe mu bagize Koperative y’abacuruzi b’ibikoresho by’ubwubatsi n’ububaji mu mujyi wa Kigali COPCOM baravuga ko nta cyizere bafitiye komite nyobozi yabo, kuko ngo ifite uburiganya mu gukoresha nabi umutungo wabo ndetse ngo inatera ubwoba bamwe mu bashatse kuyinenga.
Komite nyobozi ya COPCOM yo ngo ntirabona uburyo yabiganiraho n’inteko rusange y’abanyamuryango, bitewe n’uko yatumije inama ku cyumweru tariki 10/03/2013, ariko ntiyuzuze umubare w’abagomba gufata ibyemezo, nk’uko Perezida wayo Ndahumba Emile abivuga.

Nta mwanzuro iyo nama yagezeho, kuko yitabiriwe n’abanyamuryango 157 muri 321 bagize koperative, abayitabiriye nabo bakaba babanje kwanga kwemeza inyandikomvugo y’igihe baheruka guteraniraho, bayinenga ko yanditswemo ibihimbano batavugiye mu nama, ahubwo ko komite nyobozi yabaye agatsiko kifatira ibyemezo gashatse.
Ubuyobozi bwa COPCOM kandi burashinjwa kuba bugura ibikoresho bitujuje ubuziranenge, nk’isima n’intsinga z’amashanyarazi byo kubaka inzu y’ubucuruzi y’abanyamauryango bayo iri ku Gisozi, mu karere ka Gasabo.
Iyo nyubako y’ibyumba binganya umubare n’abanyamurango 321 n’ubwo ikirimo kuzamurwa inkuta, yatangiye guteza impaka, hibazwa abanyamuryango bazafata ibyumba byo hasi n’abazafata ibyo hejuru, kuko bose barwanira gucururiza mu byumba biri hasi hegereye ku butaka.

Komite nyobozi ya COPCOM irashinjwa kandi gutanga amasoko adapiganiwe, kwinjiza abanyamuryango bashya abasanzwe batabizi, hamwe no kuba ikomeje gushyigikira ko komite ngenzuzi ikomeza gukora kandi yararangije manda yayo.
Hari umwe mu banyamuryango b’iyo koperative witwa Kamanzi Leonie uvuga ko aterwa ubwoba n’abanyamuryango bakuru bo muri COPCOM, akaba ngo yarishinganye mu nzego z’ubuyobozi bwa leta.
Inama ya COPCOM yaburiwe umwanzuro imbere y’abayobozi b’ikigo RCA gishinzwe amakoperative mu Rwanda, aho umuyobizi mukuru w’icyo kigo, Mugabo Damien yasabye ko mu gihe izaba isubukuwe ku cyumweru tariki 17/03/2013, igomba gufatirwamo ibyemezo kabone n’ubwo “yakwitabirwa n’abantu batarenga 10.”
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|