Abayobozi b’ibihugu bigize CEPGL bazahura muri Nzeri
Inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari (CEPGL) yabereye i Bujumbura taliki 10/5/2013 yemeje ko abayobozi b’ibihugu bigize uwo muryango bazahura taliki 15/9/2013 kugira ngo bemeze imikorere y’uyu muryango umaze imaze imyaka 5 wongeye gukora.
Inama yari yabanjirijwe n’inama y’impuguke mu bukungu yagombaga kwiga ku ngingo y’imari y’uyu muryango wavuye ku mayero 2.877.500 ikagera ku mayero 3.109.352, kwiga ku mikorere y’imishinga ya CEPGL hamwe no kwemeza ibikorwa CEPGL yagezeho kuva 2011-2012.
Muri iyi nama ikibazo cyo gutanga imigabane akaba aricyo cyongeye kwigaragaza kuko bimwe mu bihugu bitinda gutanga imigabane ibindi ntibiyitange.
Inyandiko Kigali Today ifitiye kopi igaragaza ko kuva uyu muryango wakongera gutangira gukora mu mwaka wa 2007, u Rwanda rufiteye CEPGL umwenda w’amayero 1.206.736, u Burundi bufite umwenda wa 2.262.754,62 naho igihugu cya Congo gifite umwenda wa 1.602.409,54.
Ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL buvuga ko gutinda gutanga imigabane kw’ibihugu bidindiza ibikorwa ndetse imwe mu mishinga ntikore neza harimo umushinga wa IRAZ ukora ubushakashatsi mu guteza imbere ubuhinzi.
Iyi nama yitaye ku kibazo cy’umutekano mucye ubarizwa mu burasirazuba bwa Congo, inama yasanze CEPGL itaritabiriye gushakira igisubizo ikibazo cya Congo cyashyizwe mu maboko y’Inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), ubuyobozi bw’umuryango wa CEPGL buvuga ko byatewe n’amategeko yagendeweho mu kuwushinga.

CEPGL ishingwa yari igamije guteza imbere ibihugu biyigize mu korohereza abaturage kubana neza, no kwiteza imbere, bikaba bikenewe ko hari amategeko agomba gusubirwamo.
Herman Tuyaga umunyamabanga wa CEPGL avuga ko uyu muryango udashyigikiye ko ikibazo cy’umutekano wa Congo gikemurwa n’intambara ahubwo hakwiye kuba ibiganiro nkuko biri gukorwa mu gihugu cya Uganda.
Uwungirije Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo, Tunda ya Kasende, yagaragaje ko ibihugu bigize CEPGL bishyize hamwe byakwicyemurira ibibazo ku baturage bahuje amateka, ururimi n’imibereho.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|