Abayisilamu biteguye gutangira igisibo cya Ramadhan bari mu ngo
Ubuyobozi bw’idini ya Isilamu mu Rwanda buravuga ko nubwo igisibo cya Ramadan kigiye kuba isi yose iri mu bihe bikomeye byo kurwanya icyorezo cya Coeonavirus, bitazabuza Abayisilamu kucyubahiriza basengera mu ngo zabo.
- Biteganyijwe ko igisibo kizatangira kuri uyu wa Gatanu (Photo:Internet)
Biteganyijwe ko igisibo gitagatifu cya Ramadan ku basengera mu idini ya Isilamu, kizatangira kuwa Gatanu w’iki cyumweru tariki 24 Mata 2020.
Umwe mu bayoboke ba Isilamu witwa Nteziryayo Ibrahim, avuga ko yumva gahunda ya #GumaMuRugo itazababuza gusenga muri iki gihe cy’igisibo.
Yagize ati “Kuba aho dusengera hafunze muri iki gihe ntibivuze ko gusenga bihagaze. Nta cyabuza umuntu gusenga, keretse n’ubusanzwe atabasha kurya nibura rimwe ku munsi”.
Nteziryayo akomeza avuga ko gusiba ku Muyisilamu ari ukwigomwa.
Mu gihe cya Ramadhan Abayisilamu bafata igihe cyo kwitekerezaho no gusangira. Abasenga bariyiriza bagasenga, kandi bagafasha abakene.
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, avuga ko gusenga byo bikomeje ariko hagakurikizwa amabwirizwa yo kuguma mu rugo.
Agira ati “Natwe ni ukuguma mu rugo kugeza igihe ubuyobozi buzatwemera gusohoka”.
Kuri gahunda yo gufasha abatishoboye muri Ramadan, Sheikh yavuze ko iyo gahunda izagumaho, mu kwifatanya n’abafite ubushobozi bukeya kugira ngo na bo babashe gusiba.
Ati “Ni ukubatera ingabo mu bitugu kugira ngo na bo babashe gusenga mu mutuzo. Hirya no hino birakomeje kugira ngo abantu babashe gusiba neza”.
Uko o gufasha abatishoboye bikorwa, Sheikh Hitimana avuga ko bakorana n’inzego z’ibanze mu kugeza ubufasha kuri buri wese.
Ati “Inzego z’ibanze zirabizi ko Ramadan igiye gutangira kandi aba ari igihe abantu bakenera imfashanyo z’ibiribwa. Muri iki gihe tuba dufite nomero za telefone z’abakeneye ubufasha, aho tutazifite tukavugana n’abayobozi b’aho basengera, hanyuma kugira ngo dukurikize amabwiriza dushyikiriza ubufasha abantu aho bari, aho kugira ngo bo baze bahure ari benshi nko ku musigiti”.
Kuri gahunda yo gusoza igisibo, Sheikh Hitimana yavuze ibihe nibiba bikimeze uko bimeze uku, abantu bazizihiza gusoza igisibo bari mu rugo.
Mu butumwa Mufti w’u Rwanda yageneye Abayisilamu muri bihe, yagize ati “Ndifuriza Abayisilamu igisibo cyiza kandi nkifuriza n’Abanyarwanda gukomeza gufatanya.
Dukomeze dushyire hamwe, ariko twubahiriza amabwiriza twahawe n’inzego za Leta mu kwirinda icyoreza cya COVID-19 tuguma mu rugo, kandi tugerageza kubana hafi.
Umuntu abe hafi ya mugenzi we aho amukenereye ntamubure, niba hari n’ubufasha amukeneyeho ntabubure ndetse no kugira ibikorwa by’urukundo kuko ari byo bizadufasha muri ibi bihe bikomeye”.
Inkuru bijyanye na: Coronavirus
- Abatunguwe na Guma mu Rugo i Kigali barafashwa gukora ingendo ku munsi wa mbere
- Umuti ugabanya ubukana bwa COVID-19 uragera mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu
- Mu Rwanda abantu 4 bishwe na COVID-19, habonetse abarwayi bashya 227
- Kigali: Abantu 12% banduye Covid-19 (ubushakashatsi)
- Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo (Inama y’Abaminisitiri)
- Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri yize ku kurwanya COVID-19
- Covid-19 iratwegereye cyane, tubyibazeho neza itatwegera kurushaho - Minisitiri Busingye
- Kigali: Polisi yafatiye abantu 13 mu rugo rw’umuturage barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19
- Mu Rwanda abantu 182 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 277 babasanzemo COVID-19, abapfuye ni babiri
- Mu Rwanda abantu 257 babasanzemo COVID-19
- Nageze ku muryango w’urupfu Imana ikinga akaboko - Ubuhamya bw’uwakize COVID-19
- Mu Rwanda abantu batanu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 194
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 172
- #COVID19 : Abarwayi bashya 166 barimo 108 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu bane bishwe na #COVID19
- Kicukiro: Abagera kuri 17 bafashwe bakora ibirori urugo baruhinduye nk’akabari
- Umubare w’abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 waragabanutse
- #COVID19 : Mu barwayi bashya 169 harimo 125 babonetse i Kigali
- Mu Rwanda abantu batatu bishwe na #COVID19, habonetse abarwayi bashya 93
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|