Abatuye muri Gishwati bugarijwe n’inzara nyuma yo kubuzwa guhinga
Abaturage batuye mu kagari ka Yungwe, mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu, barataka ko inzara igiye kubica kuko babujijwe guhinga kandi batarimurwa, mu gihe abandi bari kwimurwa muri iri shyamba rya Gishwati bagatuzwa ahandi.
Abaturage ba Yungwe bari babwiwe ko bazimurwa mu kwezi kwa 08/2011 n’umushinga wa MINAGRI ubungabunga iri shyamba rya Gishwati. Icyo gihe banabujijwe kongera guhinga ariko kubera ko batari babonerwa aho gutura baza kongerwa kwemererwa kongera guhinga.
Baje kongera kubuzwa guhinga muri iri shyamba mu kwezi kwa 09/2011 kugeza ubu, nk’uko bitangazwa na Erneste Kabeja, umwe muri abo baturage, uvuga ko imibereho yabo igeze habi ndetse ko n’abana babo batangiye kurwara bwaki.
Ati: “Iyo ushaka guhinga witwikira ijoro kuko ku manywa barakwirukankana. Tugeze ahantu twibaza niba turi Abanyarwanda nk’abandi”.
Kabeja akomeza asaba ababishinzwe kugira imbabazi bakabemerera guhinga mu gihe batari bababonera aho kuba, kuko ari Abanyarwanda bafite uburenganzira nk’ubw’abandi.

Erneste Kabeja, kimwe n’abaturanyi be barasaba uburenganzira bwo guhinga ngo barengere imiryango yabo.
Makuza Aimable, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Yungwe na we avuga ko bitoroshye kubuza abaturage guhinga, mu gihe azi neza ko benshi ari abahinzi. Agasaba ko bareka bagahinga kuko nta yindi mibereho bafite.
Iki kibazo cyagejejwe no mu nzego zibishinzwe, nk’uko Mugisha Honore, umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kanama yabisobanuye, akongeraho ko nawe iki kibazo gikomeye cyane.
Ati: “Abaturage se urababwira guhinga urucaca ruzabatunga?”
Avuga ko MINAGRI, Minisiteri y’ibidukikije, Minisitireri y’Imibereho myiza y’abaturage (MINALOC) n’akarere ka Rubavu bose bazi iki kibazo, ariko kugeza ubu nta gikorwa.
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
YEMWE BAYOBOZI B’IGIHUGU CYACU NIMUGIRE MUTABARE INZIRAKARENGANE RWOSE,,, KUKO MUSHOBORA KUBONA ABANTU BAGENDA KANDI BARAVUYE MURI ROHO KUBERA URUHU RUSAZA RUTINZE; KANDI INTUNGANE RWOSE ZIRATABAZA BIRENZE .ISHURI RYARAHAGAZE, KUBERA KUBURA AMIKORO,NIBINDI BIKORWA BYA KIJYAMBERE NTIBIKIJYA MBERE KUBERA KUDAHINGA.
Rwose, ahubwo ba nyakubahwa nibajya bajya kuvuga ijambo, bajye babanza bavuge ngo "Banyarwanda, banyarwandakazi, namwe Bagogwe". Bo wagira ngo si abanyarwanda pe; uzagereyo urebe condition de vie babamo, birababaje pe, biteye agahinda.