Abaturiye umugezi wa Nyabarongo barasabwa kuwitondera mu gihe cy’imvura
Ubuyobozi bw’umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge burakangurira Abanyarwanda kwirinda kwegera cyangwa kwambuka umugezi wa Nyabarongo mu gihe amazi yayo yiyongereye. Muri uku kwezi kwa Gicurasi, hamaze gutoragurwa imirambo y’abantu itanu muri uwo mugezi.
Umukuru wa Polisi mu karere ka Nyarugenge hamwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali, Munyaneza Aimable, tariki 21/05/2012, bakanguriye abaturage baturiye Nyabarongo kwirinda kuyambuka, kuyirobamo no kuyogamo kuko ikomeje guhitana abantu.

Umwana w’imyaka 13 witwa Ndori Ngendahayo wigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ya Gitega yatwawe na Nyabarongo tariki 20/05/2012 ubwo yari agiye kumesa ikabutura ye ashaka ko ababyeyi be batabona ko yiyanduje akina umupira. Yahise arohama muri Nyabarongo, na n’ubu umurambo we nturaboneka; nk’uko byatangajwe n’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigali.
Munyaneza yagize ati “Turasaba abaturage bose baturiye cyangwa se banyura hafi ya Nyabarongo kwita ku mutekano wabo hamwe n’uw’abana babo. Birabujijwe gusanga umuturage ajarajara hafi y’urufunzo cyangwa yambuka amazi amugera mu ijozi”.
Nubwo Polisi y’iguhugu itazahwema gucunga umutekano w’abaturage, nabo barasabwa kwirinda icyahungabanya ubuzima bwabo; nk’uko uhagarariye Polisi mu murenge wa Nyarugenge yabyibukije.
Kwizera Placide umwana w’imyaka 13 uturiye uruzi rwa Nyabarongo ahitwa Mugasenyi, akanakinira umupura ku nkengero z’urwo ruzi yatangarije Kigalitoday ati “Njyewe nzi koga cyane ku buryo iyo umupira uguye mu amazi ari njye batuma nkoga nkawukuramo. Ejo Ndori arohama ntabwo nari mpari ngo mutabare dore ko nigeze kurohora umugore.”

Kwizera avuga ko abana baturuka mu mujyi nka za Kimisagara na Nyamirambo ari bo akenshi bakunda kurohama kuko baba batazi koga.
Mu gihe cy’imvura umuvumba w’amazi ya Nyabarongo uriyongera bityo aho abaturage bari basanzwe bambukira ku buryo byoroshye bikaba ingora bahizi kugira ngo babashe kuhambuka.
Jovani Ntabgoba
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|