Abaturage biyandikishijeho ubutaka bwo kubiyaga n’ibishanga bagiye kubwamburwa
Icyigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) kiratangaza ko abahawe ibyangombwa by’ubutaka, ku butaka rusange bwa Leta bwo ku nkengero z’ibiyagaga, inzuzi n’ibishanga itegeko rigiye gukurikizwa bakabusubiza Leta.
Itegeko rirengera ibidukikije rishyira ubutaka bungana na metero 50 uvuye kubiyaga, metero 20 uvuye ku bishanga na metero 10 uvuye ku migezi mu butaka rusange bwa Leta, bivuze ko nta muntu wemerewe kubwiyandikishaho.
Venuste Ntaganda, umuyobozi w’ishami ry’amategeko muri REMA, avuga ko amakosa yakozwe na bamwe mu bayobozi batanze ibyemezo by’ubutaka bwo ku nkengero z’inzuzi, ibiyaga n’ibishaka ku buryo bunyuranije n’iritegeko bagomba kubusubiza.
Asubiza kukibazo cy’abamaze kubwiyandikishaho banakabuhererwa ibyangombwa, Ntaganda yavuze ko magingo aya inzego zitandukanye zagize uruhare mu gutanga biriya byangombwa zasabwe gukosora ayo makosa yakozwe ibyo byangobwa bigateshwa agaciro.
Yagize ati: “Aho bigaragariye ko hirya no hino mu gihugu hari abiyandikishijeho ubu butaka rusange bwa Leta bwo ku biyaga, inzuzi n’ibishanga, twatangiye gukora igenzura ku buryo inzego zagize uruhare muri aya makosa ubu zasabwe kuyakosora abo bantu bakakwa ubwo butaka rusange bwa leta biyandikishijeho.”
Uyu munyamategeko asobanura ko ahi aho iritegeko ryatangiye kubahirizwa aho hacukurwa imiringoti izengurutse izi mbibe ngo itandukanye ubutaka rusange bwa Leta n’ubwabaturage, aho byatangiye gukorwa ngo ni kubiyaga bimwe byo mu karere ka Ngoma.
Umukozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’umushinga LVEMP ukora ibikorwa byo kurengera ikiyaga cya Rweru, Modeste Bizimana, yavuze ko guhinga mu nkengero z’ibiyaga n’ibishanga cyangwa ibigezi bituma bikama kuko bitera isuri y’ubutaka butwarwa n’isuri bwagera mu cyiyaga kikaba cyazakama nyuma y’igihe.
Bizimana akomeza avuga ko ubundi ubutaka buteganywa n’amategeko arengera ibidukikije,bugomba gukoreshwa m ubikorwa byo kubungabunga ibyo biyaga n’inzuzi.
Hari amakuru avuga ko mu murenge wa Jarama ukora kukiyaga cya Rweru , mu karere ka Ngoma, abaturage bafite amasambu yegereye ibiyaga n’ibishanga basabwe kugarura ibyangombwa byabo by’ubutaka kugira ngo bikosorwe ahakozwe amakosa mu kwandikisha ubutaka bwo kubiyaga.
Umushinga LIVEMP ushinzwe kubungabunga amasoko, imigezi n’ibiyaga bigaburira ikiyaga kini cya Victoria, watangije umushinga uzatwara miliyoni zirenga 200 zo kubungabunga ikiyaga cya Rweru mu karere ka Ngoma, hacukurwa umuringoti utandukanya ubutaka bw’abaturage n’ubwo kurengera ikiyaga.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo koko tugomba kubungabunga ibidukikije,kuko aribyo soko y’ubuzima! ariko se abo bavandimwe nt’akantu k’ingurane bazagenerwa? Asanteni!.