Abaturage bababajwe n’isubikwa ry’uruzinduko rwa Perezida

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare bari bazindukiye i Matimba kwakira Perezida Kagame bavuga ko babajwe n’uko imvura yababereye imbogamizi yo kumubona.

Perezida Kagame yagombaga guhura n’abatuye aka karere mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Mata 2016, ariko imvura yahereye mu rukerera ikanga guhita yatumye iyo gahunda itaba.

Abaturage batashye mu ma saa yine bamaze kubwira ko Perezida atakije kubera imvura.
Abaturage batashye mu ma saa yine bamaze kubwira ko Perezida atakije kubera imvura.

Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Madame Odette Uwamariya, mu izina rya Minisitiri w’Ubutegetsi, yihanganishije abaturage kubera isubikwa ry’uzinduko rw’umukuru w’igihugu, avuga ko Perezida yanze ko imvura ko ikomeza kunyagira abaturage.

Yagize ati “Nyakubahwa minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu yihanganishije abaturage kuko perezida ataje. Ariko ni we (Perezida) wasabye ko abaturage bataha kuko atari byiza ko banyagirwa.”

Imodoka zabasubizaga iwabo zari zateguwe.
Imodoka zabasubizaga iwabo zari zateguwe.

Ati “Perezida nawe byamubabaje nk’uko abaturage babaye ariko imvura yari nyinshi cyane ntabwo perezida ubakunda yakwemera ko bakomeza kunyagirwa.”

Nsengiyumva Raban ukomoka mu murenge wa Rwimiyaga avuga ko yanyagiwe ariko imvura akayihanganira kubera uwo yari ategereje. Yavuze ko yari yizeye kubona Perezida kuko atari yakamubonye imbonankubone.

Ati “Ntabwo nari nakamubonye navuka, nari ngiye kumureba gusa. Baravuze ngo ntaza imvura yaguye numva ngize ikibazo. Igihe azagarukira nzagaruka nanjye kuko ndashaka kumubona.”

Guverineri Uwamariya yizeje abaturage ko bazamubona kuko nawe abazirikana.

Imvura yatangiye kugwa guhera mu masaha ya mugitondo bigeze hafi mu masa yine abaturage ni bwo basezerewe barataha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka