Abaturage ba Ngororero bashimye Perezida Kagame ko yababwije ukuri

Abaturage batuye akarere ka Ngororero bashimiye Perezida Kagame ko ibyo yababwiye muri 2010 yiyamamaza yabishyize mu bikorwa. Ubwo aheruka muri aka karere mu mwaka wa 2010 yabijeje ko nibamutora azabafasha kugera kwiterambere ryihuse.

Abaturage b’aka karere bashimiye Perezida Kagame by’umwihariko ko mu gihe gito amaze atangiye manda ye ya kabiri yafashije akarere ka Ngororero kubona imihanda irimo n’iya kaburimbo, kubaka amasoko, kubona amashanyarazi n’amazi, amashuli n’ibindi.

Mu rwego rwo kugateza imbere kurushaho, akarere ka Ngororero kongerewe amafaranga angana na miliyari imwe na miliyoni magana abiri, muri gahunda yihariye yo kwihutisha iterambere muri ako karere nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wako, Gedeon Ruboneka.

Akarere ka Ngororero kandi karateganya kongera ibikorwa nk’imihanda, amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’ibindi, byose hamwe bigera ku mishinga 30 izatwara ingengo y’imari ikabakaba miliyari 73.

Muri urwo ruzinduko Perezida yagiriye mu karere ka Ngororero tariki 15/02/2012, yabwiye Abanyangororero ati “Naje kubashimira ko ibyo twavuganye turimo kubishyira mu bikorwa dufatanyije. Dukomeze kwihesha agaciro no kwishakira igisubizo ku bibazo dufite, tuzagera kuri byinshi”.

Kagame yabwiye abaturage ko kuba u Rwanda rwaraje mu bihugu bitanu bya mbere mu kwihutisha iterambere ku isi ndetse rukagabanya ubukene ho 12% ari ikimenyetso ko n’ibindi bishoboka, maze abasaba gukomeza kugira uruhare mu bikorwa bibakorerwa.

Abaturage bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo bitandukanye ahanini bishingiye ku manza z’imitungo itimukanwa. Perezida yasabye abayobozi b’inzego zibanze kujya bakemurira ibibazo kugihe, anasaba abaturage kudakunda gukururukana mu nkiko kandi bazi ufite ukuri.

Uru ruzinduko rwa Perezida wa Repubulika rwabereye mu murenge wa Matyazo, ku kibuga cy’ishuri ribanza rya Muramba, ahari hateraniye abantu bagera ku bihumbi mirongo itandatu; aha ni naho Kagame yiyamamarije ubwo yahataniraga iyi manda.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Perezida Kagame Imana izamufashe kumenya kuva ku butegetsi manda ye ya nyuma irangiye kandi agikunzwe nk’uku akunzwe ubu kubera ko n’atinda kubutegetsi nka ba Mugabe Robert,...
Kuriya kwishimirwa n’abaturage ntigusanzwe ariko nti kamubere perezida Kagame ibishuko byo kugundira ubutegetsi nka ba Moubarak, Laurent Bagbo, Ben Ali, Kadafi na Museveni.

Felix yanditse ku itariki ya: 16-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka