Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Busanza bashyikirijwe ibiribwa (Video)

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, yasuye imiryango 1,068 imaze kwimukira mu Mudugudu wa Busanza muri Kicukiro iturutse mu midugudu ya Kangondo na Kibiraro mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu rwego rwo kureba uko babayeho.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu aherekejwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi wa Kigali, Madamu MUHIRWA Marie Solange, yabashyikirije ibiribwa bagenewe na Leta y’u Rwanda byo kwifashisha mu gihe cy’ukwezi ari nako bakomeza kwisuganya mu buzima bushya batangiye muri Busanza.

Minisitiri Gatabazi, yavuze ko basuye aba baturage mu rwego rwo kubashyigikira babashyikiriza ibiribwa bigizwe n’umuceri, kawunga n’amavuta ariko banareba ibindi bibazo bibabangamiye.

Yagize ati “Iyo umuntu yimutse cyangwa yagize ubukwe, aba akeneye gushyigikirwa. Twabazaniye ibiribwa kuko Guverinoma yemeye ko bahawa ibiryo by’ukwezi bigizwe n’umuceri, kawunga, ibishyimbo ndetse n’amavuta.”

Yakomeje ati “si ibyo gusa kuko aba baturage bakwiye kubona serivise zose za ngombwa. Twagombaga kureba niba abana barabonye amashuri yo kwigamo, kureba niba bivuza mu buryo bukwiriye, niba babona aho bahahira ndetse no kureba niba ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro kabakiriye bubikora uko bikwiye”.

Abaturage bo muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza bishimiye ibiribwa bashyikirijwe ndetse n’ibiganiro bagiranye n’aba bayobozi babasuye, banababwira ibibazo bikibabangamiye.

Umuturage witwa Mpakaniye Vedaste, umwe mu bimukiye muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Busanza, ufite umuryango ugizwe n’abantu batandatu, avuga ko ukurikije uko byari bimeze bakihimukira mu byumweru bibiri bishize, ubu barimo kugenda bamenyera ndetse ko bizagenda biba byiza kurushaho.

Mukakagaju Zilipa, umubyeyi w’abana batanu na we wa Gatandatu avuga ko bishimiye ko bashyikirijwe ibyo kurya ariko ko byaba byiza abadafite uburyo bwo gukora bafashijwe kubona igishoro na bo bakabasha kwitunga.

Yagize ati “Ibiryo twabibonye, Leta yaduteye inkunga, nyuma y’ukwezi natwe tuzaba twariyubatse dushakishe uko twabaho.”

Akomeza ati “Abadafite igishoro byaba byiza dutewe inkunga. Nkanjye by’umwihariko mbana n’abana banjye batanu, nanjye wa gatandatu kandi mfite ubumuga bw’ukuguru, ku buryo ntabasha kwiruka ngo nshakishe, ariko mbonye inkunga nakora nkabatunga”.

Usibye ikibazo cy’imikorere ku badafite amikoro, aba baturage bagaragaje ko bafite ibindi bibazo birimo nk’icy’imodoka rusange zitwara abagenzi (bus), kuko batega inshuro nyinshi berekeza mu mujyi aho bamwe basanzwe bakorera imirimo yabo bikabahenda.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo aba baturage babagaragarije, bigiye kuganirwaho n’inzego zibifite mu nshingano bigashakirwa ibisubizo.

Minisitiri Gatabazi aganira n'umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Busanza
Minisitiri Gatabazi aganira n’umwe mu batujwe mu Mudugudu wa Busanza

Yanasabye Umujyi wa Kigali guha umwihariko uyu mudugudu kugira ngo uzabe uw’icyitegererezo koko, bakawuherekeza kugira ngo abawutuye barusheho kugira imibereho myiza n’iterambere ryifuzwa.

Ati “Turasaba Umujyi wa Kigali n’Akarere ka Kicukiro kubafasha muri bya bikorwa bibafasha kwiteza imbere ku bantu bashoboye gukora badafite aho bahera. Leta igomba kwinjira muri ubwo buzima bwabo bakabona igishoro kugira ngo n’isoko bahawe babashe kurikoreramo”.

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko aba baturage bagomba kubona serivise zose z’ibanze mu Mudugudu wabo.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka