Abatowe basabwe guharanira inyungu rusange

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Karongi, Muhire Emmanuel, asaba abayobozi batowe ku myanya itandukanye muri aka karere guharanira inyungu z’abaturage.

Yabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Gashyantare 2016, ubwo yarahizaga abatowe mu cyumweru gishize mu myanya itandukanye mu nzego z’ibanze muri aka karere.

Abarahiye mu Murenge wa Rubengera biyemeje kugira byinshi bahindura mu mikorere.
Abarahiye mu Murenge wa Rubengera biyemeje kugira byinshi bahindura mu mikorere.

Muhire yasabye abarahiye kuzirikana iyo ndahiro, ababwira ko nta rindi banga ryo gukora neza, ahubwo basabwa gukurikiza ibikubiye mu nteruro bavuze barahira.

Yagize ati “Iyi ndahiro ikubiyemo byose, nta handi mujya gushakisha amahame yabafasha mu kazi kanyu, muharanire inyungu rusange z’Abanyarwanda kurusha izanyu bwite, mubahe serivise uko bikwiye, kandi mubahe umwanya mu kugira uruhare mu bibakorerwa.”

Murwanashyaka Appolinaire, warahiriye kuba umujyanama, mu Murenge wa Rubengera ati “Niyemeje guteza imbere Umurenge wacu mpereye mu Kagari ka Mataba mpagarariye, haracyari imihanda itameze neza, ndetse n’ibibazo muri mituweli, tugiye kubishakira ibisubizo.”

Mukansanga Marie uhagarariye Akagari ka Gitwa muri Nyanama y’Umurenge wa Rubengera, na we ati “Mu Kagari kacu hari ikibazo cy’amazi n’umuriro, tuzafatanya n’abaturage turebe ko byaboneka ntidusigare inyuma.”

Abari basanzwe kuri iyi myanya batabashije kuyisubiraho bibukijwe ko uyu ari wo mwanya babonye wo kuba abatoza, aho basabwe kuba hafi abatowe bakabafasha bashingiye ku kuba hari byinshi mu bibazo bihari basanzwe bazi hari n’ibyo bari baratangiye gukemura.

Abarahiye ni abatorewe kujya mu nama njyana z’imirenge bagizwe n’abahagarariye utugari, abahagarariye urubyiruko, abahagarariye abafite ubumuga, abahagarariye abagore, abahagarariye abikorera, abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibigo by’amashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka