Abatetsi b’Abanyarwanda bari guhugurwa ku mitegurire y’indyo y’Abafaransa

Umuhanga mu by’imitekere y’Abafaransa, Yannick Perez, kuri uyu wa 19 Werurwe 2015, yahuguye abayobozi b’abatetsi mu mahoteli yo mu Rwanda, kugira ngo bongere ubunararibonye mu gutegura indyo y’Abafaransa ifatwa nk’iya mbere ku rwego rw’isi.

Sam Barigye, ushinzwe amahugurwa muri WDA, avuga ko aya mahugurwa yateguwe hagamijwe ko abatetsi b’Abanyarwanda bagira ubumenyi ku mitekere y’Abaransa, cyane cyane ko mu Bufaransa bamaze icyumweru bizihiza imitekere yabo yamamaye ku rwego rw’isi.

Abatetsi bakuru, chefs, umunani bahugurwa bakora mu mahoteli n'ibigo bikomeye mu Rwanda.
Abatetsi bakuru, chefs, umunani bahugurwa bakora mu mahoteli n’ibigo bikomeye mu Rwanda.

Agira ati “Ni gahunda dufite yo guteza imbere imitekere y’Abafaransa kuko ari yo ya mbere ku rwego mpuzamahanga kandi ni na ho ibijyajye n’ubuhanga bwo guteka byatangiriye bwa mbere ku isi.

Ni byiza rero ko tubigiraho nk’u Rwanda igihugu kiri kwihuta mu iterambere, tukohereza abantu bacu bakajya kwigira ku mahoteli yo mu Bufaransa. Ambasade yanatwemereye ko bafite gahunda yo kohereza Abanyarwanda bakajya kwiga guteka mu Bufaransa.”

Perez usanzwe yigisha ibijyanye no guteka muri kaminuza, yigisha ibijyane n’amahoteli ya Mazamet, yatangarije Kigali Today ko yifuza ko ibihugu byombi byagirana umubano wisumbuyeho binyuze mu guhuza imitekere n’indyo.

Iyi ni imwe mu ndyo y'Abafaransa yari amaze gutegura yigisha.
Iyi ni imwe mu ndyo y’Abafaransa yari amaze gutegura yigisha.

Ati “Iki gikorwa natangiye ndizera ko ari intangiriro y’imibanire irambye hagati y’ibihugu byombi. Ndifuza kandi kwagura imitekere y’Abafaransa mu Rwanda kandi namwe bizabaha ibitekerezo byagutse k’ ukwakwagura imitekere Nyarwanda.”

Aya mahugurwa ahuriwemo n’abatetsi (Chiefs) umunani baturutse mu bigo n’amahoteli bikomeye mu Rwanda. Ibyo baziga ngo bakazabisangiza abo bayoboye kugira ngo na bo bagire ubumenyi bwagutse kuri iyi mitekere.

Chief Innocent Rutayisire, wigisha muri Kaminuza y’Ubukerarugendo n’Amahoteri (RTUC), yatangaje ko muri iki gihe isi yabaye nk’umudugudu, ari ngombwa ko Abanyarwanda bimenyereza gutegura indyo zitandukanye buri wese ugenderera igihugu yibonamo.

Perez ngo azamara icyumweru mu Rwanda ahugura anatanga ibiganira ku mitekere y'Abafaransa.
Perez ngo azamara icyumweru mu Rwanda ahugura anatanga ibiganira ku mitekere y’Abafaransa.

Ati “Umukiriya wese uje aba ashaka ibintu bitandukanye, ntabwo njyewe nategura indyo yo mu Rwanda gusa. Ni ngombwa ko ntegura indyo Umufaransa yaza akisangamo, Umuhinde yaza akisangamo n’Umushinwa yaza akisangamo. Ndabibona nk’andi mahirwe twiyongereye.”

Kuva tariki 16 kugeza 21/3/2015 cyari icyumweru mu Bufaransa bizihizamo imitekere y’Abafaransa (Gastonomie française), ari na bwo bwakomotseho imitekere myinshi izwi ku mugabane w’u Burayi.

Gastonomie française ni uburyo bwo kuvanga ibiribwa bigamije gushaka uburyohe butandukanye, byatangiye gukorwa mu myaka ya 1600 ariko buza kwamamara mu kinyajana cya 20 bumenyekanishijwe n’umutetsi uzwi mu mateka y’imitekere witwa Auguste Escoffier.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo bize bazajya babitekera he ngo tuzajye kubyumva?

Nate yanditse ku itariki ya: 20-03-2015  →  Musubize

abafransa bazi icyo gukora cyane rwose ku buryo twabigiraho byinshi bijyanye no guteka maze bikazatugirira akamaro mu mashuri yacu yigisha ubutetsi

cacana yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

abafransa bazi icyo gukora cyane rwose ku buryo twabigiraho byinshi bijyanye no guteka maze bikazatugirira akamaro mu mashuri yacu yigisha ubutetsi

cacana yanditse ku itariki ya: 19-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka