Abategereje gukora amakosa mu nzibacyuho babyibagirwe - Guverineri Munyantwari

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo Munyatwari Alphonse aratangaza ko kuba hari abagize komite nyobozi z’uturere bararangije manda bitaba urwitwazo rwo gukora amakosa.

Guverineri Munyantwari asaba abaturage gukomeza gufatanya n’abayobozi b’inzibacyuho n’ab’imirenge kugeza ku midugudu, kugira ngo igihe hakiri abataratorwa ibintu bikomeze kugenda neza.

Guverineri Munyantwari avuga ko kuba hari inzego zidahari biha icyuho abanyamakosa.
Guverineri Munyantwari avuga ko kuba hari inzego zidahari biha icyuho abanyamakosa.

Kuba hari amakuru avugwa ko hari bamwe mu baturage biteguye kubaka amazu mu buryo budakurikije amategeko n’ibishushanyo mbonera by’imijyi mu gihe cy’inzibacyuho, Guverineri Munyantwari abagira inama yo kubireka kuko kwaba ari ukwibeshya.

Agira ati “Icya mbere nababwira baribeshya kuko usibye abazatorwa izindi nzego zirakomeza gukora kandi n’iz’umutekano zirakomeza kudufasha natwe nk’intara tureba ibitagenda neza.”

Gov. Munyantwari kandi avuga ko uzafatirwa mu bikorwa byo kubaka mu buryo butemewe n’amategeko atazihanganirwa, kuko usibye kuba azasenyerwa agahomba, bishobora no guteza impanuka.

Ati “Inzego z’imidugudu zizi ibisabwa ngo inzu zubakwe, kandi ibyo bikorwa biba babireba ni byiza ko barushaho gutanga amakuru no kugira abantu inama kugirango ngo batagwa mu bihombo.”

Manda z’abagize komte nyobozi b’uturere zarangiranye n’ukwezi kwa Mutarama 2016, ubu uturere tukaba tuyobowe n’abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Uturere mu gihe amatora agitegerejwe ngo haboneke abayobozi bashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka