Abatega kenshi ngo bungukira mu kwishyura bakoresheje ikarita
Abatega imodoka kenshi mu Mujyi wa Kigali bakishyura bifashishije ikarita bavuga ko bibungura ugereranyije n’uburyo busanzwe kuko banagabanyirizwa igiciro.
Tumusime Fred, umunyeshuri utega buri munsi, avuga ko gukoresha ikarita (Smart Card) mu kwishyura byamugabanyirije amafaranga yishyuraga.

Ati “Ubusanzwe nategeshaga igihumbi buri munsi bigatwara ibihumbi hafi 30 ku kwezi bitewe n’izindi ngendo z’inyongera none ubu nishyura ibihumbi 12, bakayashyira ku ikarita yanjye nkaba nemerewe kugenda ukwezi kose batitaye ku ncuro nagenze”.
Avuga ko nibura azigama ½ cy’amafaranga yakoreshaga, ndetse ntasesagure kuko ataba areba amafaranga mu mufuka.
Sawuda wari muri Gare ya Remera ashaka kwerekeza i Kanombe, avuga ko ubu buryo ari bwiza, gusa ngo kugura amakarita birabangamye.

Yagize ati “Amakarita ni meza kuko atuma twihuta ariko kugura ikarita y’igihumbi utayikoresha buri munsi birabangamye, nibura baziduhera ubuntu tukishyiriraho amafaranga yo kugendera”.
Umuyobozi wa KBS muri Gare ya Remera, Gatwaza Aimable, avuga ko ubu barimo gukangurira abantu gukoresha amakarita.
Ati “Umuntu wishyuye akoresheje smart card tumugabanyirizaho 10% ku giciro gisanzwe, kandi hari benshi bamaze kubona inyungu z’ubu buryo bushya nubwo tugifite akazi ko kwigisha”.
Aha yatanze urugero rw’umuntu uturuka i Kabuga ajya Nyabugogo, ko iyo adafite ikarita yishyura 470, yaba ayifite icyuma kikamukuraho 423.
Mu nama iheruka guhuza Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), abafite sosiyete zitwara abagenzi n’ibigo bifite aho bihurira n’uyu murimo, bavuze ko abantu bakwiye kwitabira gukoresha amakarita mu ngendo kubera ibyiza byayo ku mpande nyinshi.

Umuyobozi wa RURA, Maj. Nyirishema Patrick, wari muri iyi nama yavuze ko gukoresha amakarita ari ingenzi.
Ati “Ibi bituma abagenzi badatinda ku mihanda kuko nta kwishyura no kugaruza, bikanadufasha kumenya amafaranga yinjiye ku munsi mu gutwara abagenzi n’umubare wabo, bityo bikatworohera mu gihe cyo kugena ibiciro by’ingendo”.
Ubu buryo bwatangijwe na Sosiyete ya KBS, ariko ngo n’izindi zikaba zigomba kwihutira gutangira kubukoresha nk’uko MININFRA ibivuga.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ABAJYA MU NTARA BATEGA BURI MUNSI MWADUKURIYEHO PROMOTION KANDI YARADUFASHAGA. RURA IZABITEKEREZEHO ISUBIZEHO PROMOTION. Murakoze