Abasirikare bakuru bane bafungiwe ubucuruzi butemewe

Kuva tariki 17/01/2012, Lt. Gen. Fred Ibingira, Brig. Gen. Richard Rutatina, Brig. Gen. Wilson Gumisiriza na Col. Dan Munyuza bahagaritswe ku mirimo yabo by’agateganyo, maze bahita bafungirwa mu ngo zabo bazira imyitwarire mibi.

Itangazo ryasohowe n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Joseph Nzabamwita, rivuga ko aba basirikare bakuru bane bo mu ngabo z’u Rwanda bakekwaho ubucuruzi butemewe bagiranye na bamwe mu basivili bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Lt. Gen. Fred Ibingira
Lt. Gen. Fred Ibingira

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Col. Nzabamwita Joseph, yavuze ko iyi ari imyitwarire mibi, kimwe mu byo igisirikare cy’u Rwanda kitihanganira. Yongeyeho ko iperereza rigikomeje hashakishwa ibimenyetso ndetse n’abandi baba barafatanyije.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka