Abasirikare 78 bahoze muri FDLR batahutse mu Rwanda

Abasirikare 78 bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR bagarutse mu Rwanda, bazanywe n’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umunryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO), mu gikorwa cyayo cyo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero.

Radio Okapi ivuga uko uyu mubare w’abacyuwe wiyongereye ku bandi 134 by’abacyuwe, barimo abasiviri 55, abahoze muri FDLR 24 n’abandi 55 bafite aho bahurira n’ibikorwa bya gisirikare.

Abo basirikare nibo bagiye bijyana ku ku bushake bwabo ku cyicaro cya MONUSCO gishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero giherereye i Ntoto, muri Walikale, mbere y’uko boherezwa i Goma.

Amakuru aturuka muri MONUSCO avuga ko abasiviri barimo bahise boherezwa mu Muryango w’Abibumbye ushinzwe gucyura Impunzi (HCR), ukaba ariwo ukurikirana itaha ryabo.

Guhera 2002 kugeza ubu gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abavuye ku rugerero muri MONUSCO izwi ku izina rya DDRRR (Demobilisation, desarmement, reinsertion, rapatriement and reintégration), kimaze gucyura abagera ku 25.000 muri Uganda, mu rwanda no mu Burundi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka