Abashinzwe inkambi ya Kiziba barasabwa kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Minisitiri ushinzwe impunzi, Gatsinzi Marcel, arasaba abakurikiranira hafi impunzi z’Abanyekongo zo mu nkambi ya Kiziba guhaguruka bagahashya bivuye inyuma ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikomeje kuvugwa muri iyo nkambi.
Minisitiri Gatsinzi yabisabye tariki 08/05/2012 nyuma y’uruzinduko yari amaze kugirira mu nkambi ya Kiziba icumbikiwemo impunzi z’Abanyekongo zahungiye mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1996.
Inkambi ya Kiziba iri mu karere ka Karongi, irimo ibibazo byinshi ahanini bishingiye ku bwinshi bw’impunzi zirimo (ibihumbi 18). Haberamo ibyaha binyuranye birimo gufata abana bato ku ngufu, ariko ntihagire ukurikiranwa kubera imico ya bamwe mu mpunzi ituma bahitamo gukemurira ikibazo mu miryango cyangwa bagaceceka ngo batiha rubanda.
Inkambi ya Kiziba ikurikiranwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ifatanyije n’umuryango nyamerika wita ku mpunzi (ARC). Minisitiri Gatsinzi yasabye abahagarariye ARC n’ababyeyi b’abana gufata ingamba zirenze ku zo bari bafite kuko ikibazo cy’abana bafatwa ku ngufu bagaterwa amada kikomeza kwiyongera mu nkambi.

Abakozi b’ishami rya ARC rishinzwe gukumira ifatwa ku ngufu n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina basobanuriye Minisitiri Gatsinzi ko badahwema gukora iyo bwabaga bafatanyije na polisi y’u Rwanda, bagashishikariza abana b’abakobwa kujya batinyuka bakavuga ibyababayeho igihe hari uwahohotewe, bityo abafashwe bagahanwa, kandi uwaba yandujwe indwara runaka nawe akamenyekana agahabwa ubufasha bukwiye.
Iyo witegereje mu nkambi, uhasanga umubare w’abana benshi bato kandi bari mu kigero kimwe, kandi umubare wabo ari wo mwinshi cyane kuruta uw’abantu bakuru. Umusaza w’impunzi utashatse kwivuga izina yatangarije Kigalitoday ko benshi mu baterwa inda z’indaro ari abana baba batarageza ku myaka 15.
Iyi ngo ni yo mpamvu usanga abana benshi mu mayira, nta muntu mukuru ubitayeho. Uwo musaza avuga ko benshi ari abavutse mu buryo bwo gufatwa ku ngufu cyangwa se bitaba no gufatwa ku ngufu, hakabaho gutwara inda zitateganyijwe maze abana bagatereranwa.
GASANA Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|