Abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo barifuza kongererwa ubushobozi
Abashinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo mu turere tw’icyaro baravuga ko bakomerewe n’ikibazo cy’amikoro akiri make bigatuma batuzuza neza ibyo basabwa, bagasaba ko bakongererwa ubushobozi ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo.
Bimwe mu bibazo bigaragara mu micungire y’imitungo yasizwe na bene yo hari mo kuba bamwe mu bagize komisiyo zibishinzwe mu turere batagaragaza inyandiko zikubiyemo amakuru kuri yo.
Ariko bo bisobanura bavuga ko bifite aho bihurira no kuba abatungwa agatoki bakora nk’abakoranabushake badafite ubushobozi buhagije mu kuzuza izo nshingano nk’uko uwitwa Sibomana Aimable abisobanura.
Agira ati “Ubusanzwe komisiyo yagakwiye gukoresha 1/3 cy’amafaranga avuye muri uwo mutungo kuko 2/3 ashyirwa kuri konti idakorwaho, ugasanga rero komisiyo zikorera mu byaro zihura n’imitungo isa nk’aho itabyara umusaruro ufatika”.

Akomeza agira ati “Aho usanga ari amasambu yo guhingamo, amashyamba, niho rero usanga nta bushobozi bakuramo buzafasha ya komisiyo, ari nabyo bituma ahanini bigorana kugira ngo umukozi wa komisiyo abashe kugera kuri ya mitungo”.
Saba Merry ushinzwe ishami rishinzwe imicungire y’imitungo yasinzwe na ba nyira yo muri MINIJUST asobanura ko ikeneye amakuru y’imitungo ibarizwa mu turere ku buryo budasubirwaho, ariko agasanga ibyo bidakeneye ubushobozi burenze agahimbazamusyi abo byashinzwe bagenerwa.
Ati “Ni abakorerabushake ba komisiyo ari yo mpamvu bagenerwa agahimbazamusyi igihe bateranye ku kazi ka komisiyo, ntabwo rero agomba kujya muri komisiyo ateganya ko komisiyo igiye kumuhemba. Iyo mitungo rero bavuga ngo idafite amafaranga nayo igomba gucungwa ku buryo akarere kavuga ko gafite imitungo kazi imiterere yayo, ntabwo rero ikigamijwe ari ukuyikuramo amafaranga”.
MINIJUST igaragaza impungenge iterwa n’abagize amakomisiyo ngo badatangira igihe raporo y’imikorere haba ku rwego rwa minisiteri cyangwa uturere twayashyizeho, ariko abayagize bo ntibahwema kwerekana ko uretse ikibazo cy’amikoro make, bagikomerewe no kubibangikanya n’indi mirimo basanzwe bafite.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|