Abasaga 25 bakirijwe mu isengesho kwa Yezu Nyirimpuhwe

Mu isingesho ryabereye mu rugo rwa Yezu Nyirimpuhwe mu karere ka Ruhango, tariki 04/01/2014, abantu basaga 25 bashoboye kuhakirizwa indwara zitandukanye ndetse bamwe bavuze ko bakize SIDA.

Ubusanzwe isengesho ryo kwa Yezu Nyirimuhwe riba buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi. Iryo kuri iki cyumweru ryo ryahuriranye n’icyumweru cya mbere cy’ukwezi ndetse n’icyumweru cya mbere cy’umwaka wa 2015.

Buri cyumweru cya mbere cy'ukwezi kuri Paruwasi ya Ruhango haza gusengera abantu batandukanye kubera ibitangaza bihabera.
Buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi kuri Paruwasi ya Ruhango haza gusengera abantu batandukanye kubera ibitangaza bihabera.

Nk’uko bisanzwe igihe cy’isengesho nyirizina ritangira mu masaha ya saa munani ari nawo mwanya abantu bose baba bategereje, niwo mwanya ababa bayoboye iki gikorwa kijyana no gushengerera batangaje abantu Imana yagiye ikiza mu ntangiriro z’uyu mwa, abasaga 25 bakaba aribo batangajwe ko bakijijwe indwara zitandukanye.

Zimwe mu ndwara zumvikanye, harimo abakijijwe SIDA, ibibyimba byo munda, ababonye urubyaro, abakize uburemba n’izindi.

Icyumwe cya mbere cy'umwaka abantu bazana impano zitandukanye zo gushimira Imana.
Icyumwe cya mbere cy’umwaka abantu bazana impano zitandukanye zo gushimira Imana.

Mukakamanzi Rugero Marceline aturuka muri Paruwase ya Kicukiro i Kigali, ni mwe mu bakirijwe mu rugo rwa Yezu Nyirimuhwe indwara ya Kanseri y’ibere ry’ibumoso.

Avuga ko mu mwaka 2012 aribwo yatangiye guhura n’ubu burwayi, abavandimwe bakamusaba kujya kwa muganga ariko bakanamubwira ko agomba kuzajya gusegera kwa Yezu Nyirimuhwe.

Benshi bakirizwa kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Benshi bakirizwa kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Ngo yivuje mu mavuriro atandukanye biranga harimo n’igihugu cy’Ubuhinde, aza gukirizwa kwa Yezu Nyirimpuhwe.

Buri cy’umweru cya mbere cy’ukwezi aha hantu hitabirwa n’abantu benshi baturutse hirya no hino mu gihugu, ndetse no mu bindi bihugu. Abenshi bakavuga ko bahasubirizwa ibibazo baba bahazanye.

Kwa Yezu Nyirimpuhwe haza abantu bafite ibibazo bitandukanye.
Kwa Yezu Nyirimpuhwe haza abantu bafite ibibazo bitandukanye.

Iri sengesho ribera kwa Yezu Nyirimpuhwe buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi rikitabirwa n’abantu benshi, ryatangiye nyuma y’umwaka wa 1994 nyuma y’ibitangaza byagiye bihabera mu Jenoside aho abantu basaga 500 bahakirijwe baragombaga kwicwa.

Benshi bakemeza ko iyo bahaje bahakirizwa indwara zitandukanye, abandi bagasubizwa ibyifuzo baba baje bafite.

Eric Muvara

Ibitekerezo   ( 5 )

Nibyo Koko kwa yezu nyirimpuwwe hakirizwa abantu benshi. Murakoze kubwaya makuru gusa musatugezeho namateka yi congo Nile mur rutsiro

Muhire Philippe yanditse ku itariki ya: 30-11-2024  →  Musubize

YEZU NI MUZIMA

DIANE yanditse ku itariki ya: 13-10-2016  →  Musubize

kwizera kriahambaye kandi aba bahakirijwe bakomeze iyo nzira maze batazatana , niyo inama isumba izindi

muvara yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Yezu wakizaga indwara n’ubumuga ntaho yagiye. Amen.

nshimyumuremyi yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohhh wongeye wakoze Yezu!!!!uku ni ukuri nabandi muzaze mwirebere impuwe nyinshi agira.

AKON yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka