Abasaga 20 batawe muri yombi mu mezi atatu bazira ubujura bw’inka

Polisi y’Igihugu iratangaza ko abantu basaga 20, bamaze gutabwa muri yombi kubera ubujura bw’inka, mu bice bitandukanye by’Igihugu mu mezi atatu ashize.

Abajura b'inka bahagurukiwe
Abajura b’inka bahagurukiwe

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Bonniface Rutikanga, yatangaje ko ubwo bujura bwibanze mu bice by’Intara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali, ariko n’ahandi inka zagiye zibwa zikabagirwa mu baturage, bigatahurwa ari uko inyama zijyanywe ku masoko yagutse arimo n’ayo mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’uturere twa Muhanga na Kamonyi, hamwe mu hagaragaye ubujura bw’inka, abantu barindwi ni bo bafatiwe mu bikorwa byo gufata abakekwaho kwiba inka, mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize na Mutarama 2024, icyakora Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo sylvere, agatangaza ko ubwo bujura bumaze ukwezi bucugoye.

Agira ati “Kubera amarondo no gutangira amakuru ku gihe, ubu hashize ukwezi nta nka yibwe. Abafashwe bagera kuri barindwi bose bazahanwa kandi kugeza ubu dukomeje gukaza amarondo, ngo abajura b’inka tubahashye”.

Naho muri Muhanga abantu 15 bafashwe, harimo babiri bafatanywe inyama z’inka zibwe zikabagirwa mu ngo, ndetse hari n’abafite amabagiro acuruza inyama batawe muri yombi, bakekwaho gucuruza iz’inka zibwe.

Hari kandi abantu umunani bamaze gufatirwa mu bikorwa by’ubucuruzi bw’inyama bitemewe mu Karere ka Muhanga, abo bose bakaba bakekwaho kugira uruhare mu bujura bw’inka, kuko ubusanzwe inyama zigemurwa ku masoko zigomba kuba zifite ibyangombwa by’uko zabagiwe ku masoko n’amabagiro azwi.

ACP Rutikanga avuga ko zimwe mu ngamba zatumye abo bajura bafatwa, harimo gukaza amando, gutangira amakuru ku gihe, no gukora ibikorwa byihariye mu gutahura abakekwaho kwiba inka, byakozwe na polisi n’izindi nzego z’umutekano.

Agira ati “Imibare ishobora kuba yariyongereye, kuko kugeza mu kwezi kwa Mutarama uyu mwaka twari tumaze gufata abasaga 20, ariko ibikorwa byo kubafata birakomeje. Ntabwo twakwihanganira ibikorwa by’ubujura ku wo ari we wese yaba umusheretsi w’inka, umubazi, ucuruza inyama yaba ku ibagiro cyangwa mu mahoteli”.

Yongeraho ati “Ubundi uruhererekane rw’abiba inka ruhera ku baziba bakazibagira mu ngo, abazigura bakazicuruza, abazitwara mu modoka zitemewe n’abazigura bakaziteka mu tubari cyangwa amahoteli. Abo bose bashyirwa mu ruhererekane rw’abiba inka”.

ACP Rutikanga avuga ko abiba inka babangamiye gahunda ya Leta ya Girinka Munyarwanda
ACP Rutikanga avuga ko abiba inka babangamiye gahunda ya Leta ya Girinka Munyarwanda

ACP Rutikanga avuga ko ubujura bw’inka ari icyaha, ariko bunabangamiye gahunda ya Leta yo kuzahura ubukungu no kunoza imibereho myiza y’abaturage, kuko inka zibwa zirimo n’izitangwa muri Gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Agira ati “N’ubwo abiba inka baba bakoze ibyaha, ariko baba banagize uruhare mu kwangiza iterambere ry’umuturage. Leta yamugeneye inka ngo azamure ubushobozi bwo kwiteza imbere no kurwanya imirire mibi, abazahamwa n’ibyaha bazabihanirwa hakurikijwe ibyo byose bibi bakoze”.

Inzego za Polisi n’Ubuyobozi bw’ibanze basaba abaturage gukomeza kugira uruhare mu gucunga umutekano ku marondo bakora, no gutangira amakuru ku gihe ku hakekwa ubujura bw’inka, naho abarebwa n’ubucuruzi bw’inka barimo abasheretsi cyangwa abazirangira abaguzi, n’abaguzi ubwabo bagakurikiza ibiteganywa n’amategeko, kimwe n’abacuruzi b’inyama nabo basabwa gukurikiza amabwiriza yo gutwara no gucuruza inyama, atangwa n’ikigo gishinzwe iby’ubuziranenge bw’inyama (RICA).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka